Connect with us

Amakuru

Amagare : Abanyarwandakazi begukanye imidali muri shampiyona Nyafurika

Mu mikino ya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ikomeje kubera muri Kenya, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rufite urubyiruko rufite ubushobozi buhanitse mu gusiganwa ku magare, nyuma y’imidali yegukanywe n’Abanyarwandakazi ku munsi wejo ku wa  wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Ni umunsi wari utegerejwe n’abakunzi b’uyu mukino mu gihugu cya Kenya, dore ko hirya no hino ku mihanda yanyuragamo iri siganwa hari urusaku rw’abafana .

Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye bahatanaga mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abakobwa batarengeje imyaka 23.

Isiganwa ryari rifite intera ya kilometero 107,6, rikaba ryaratangiye rituje ariko umuvuduko wagiye wiyongera mu gace ka nyuma.

Mu bilometero 50 bya nyuma, Ntakirutimana Marthe ni we wagiye imbere mu gihe kirekire, atanga icyizere cy’uko Abanyarwandakazi bari mu murongo mwiza.

INDI NKURU WASOMA : Umutoza wa APR FC yikomye imiterere ya sitade Ubworoherane

Ageze mu gace ko gusorezaho, yafashe icyemezo cyo gufungurira bagenzi be inzira, bituma isiganwa rishyuha kurushaho hagati ya Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Djazilla.

Aba nabo baje kwitwara neza mu buryo budasanzwe, Nyirarukundo Claudette yakoresheje amasaha 3, iminota 23 n’amasegonda 37, ari na bwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 23. Mwamikazi Djazilla wari uhagaze neza nawe yakoresheje ibihe bingana n’ibya Nyirarukundo, ahabwa umudali wa Feza.

Nyirarukundo ntiyahagaze aho, kuko no mu cyiciro cy’abagore muri rusange yasoje ari ku mwanya wa gatatu, ahabwa umudali w’Umuringa. Umunya-Afurika y’Epfo witwa Preen Hayley ni we wegukanye umwanya wa mbere muri rusange akoresheje amasaha 3, iminota 10 n’amasegonda 31.

Nirere Xaveline yasoreje ku mwanya wa 8, mu gihe Ntakirutimana Marthe yabaye uwa 21 naho Ingabire Diane asoza ku mwanya wa 23 ku rutonde rusange rw’isiganwa.

Shampiyona irasozwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, hakinwa isiganwa ry’abagabo, ingimbi n’abahungu batarengeje imyaka 23, aho hitezwe ko u Rwanda ruzongera guhatana ku rwego rwo hejuru.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

 

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru