Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, yatangaje ko we n’abakinnyi be biteguye neza umukino ukomeye bazakiramo APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, kuri Stade Ubworoherane, mu munsi wa munani wa Rwanda Premier League.
Ni umukino yemeza ko bawutegereje bafite icyizere cyo gukomeza urugendo rwiza batangiye mu minsi ishize. Iyi kipe yo mu karere ka Musanze iheruka kwitwara neza muri Shampiyona, itsinda imikino ibiri ikurikirana, ndetse inatsinda na Tony FA mu mukino wa gicuti wakinwe mu gihe cy’imikino mpuzamahanga.
Ibi byatumye ubuyobozi n’abafana bayo barushaho kugira icyizere ko ikipe iri mu murongo mwiza ushobora gukomeza.Ku bijyanye n’umukino wa gicuti, Ruremesha yasobanuye ko intego yari ugufungura no kugerageza ikibuga gishya cyubatswe muri Musanze, no kureba uko cyifashe mu myitozo yo kwitegura gukinira ku bibuga bya tapis synthetique. Yavuze ko byabafashije kumenya byinshi ku mikorere yacyo no kubaka icyizere kizifashishwa mu mikino iri imbere.
Agaruka ku myiteguro y’umukino wa APR FC, Ruremesha ybwiye ikinyamauru Igihe ati: “Tuwiteguye neza. Abakinnyi bafite akanyamuneza nyuma yo gutsinda imikino ibiri, natwe tukaba twabonye intsinzi 3-0 nk’uko na bo bayibonye. Ni umukino uzaba ukomeye, ariko uteye amatsiko. Abazawureba bazataha banyuzwe n’umupira mwiza.”
Uyu mutoza ukunzwe no kugora amakipe akomeye ntiyahishe icyifuzo cye: “Twifuza kuwutsinda. Umupira uba ufite ibyawo, ariko dufite intego yo kubona amanota atatu kuri APR FC.”
INDI NKURU WASOMA :Al Hilal SC yashinze agati ku bukana bw’itsinda C mbere yo guhura na MC Algier
Ruremesha, umaze gutoza amakipe atandukanye 12 mu Rwanda, yavuze ko iyo mibare ayikesha kugirirwa icyizere n’amakipe amwifuza ndetse n’uburyo yitwara mu kazi ke ka buri munsi.
Yongeyeho ati: “Ni ibintu biva ku kazi keza, kubana neza n’abantu bose, abakinnyi, abayobozi, abafana n’itangazamakuru. Icyubahiro no kwitwara neza ni byo bituma ugirirwa icyizere.”
Musanze FC imaze gukina imikino irindwi, iri ku mwanya wa kane n’amanota 12, mu gihe APR FC ifite amanota 11 mu mikino itanu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C