Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ndetse n’imishinga rufite mu mwaka wa 2025/2026.
Mu bibazo byagarutsweho n’Abadepite, ibyerekeye Rayon Sports byafashe umwanya munini, cyane cyane hashingiwe ku makimbirane amaze igihe acinyiza iyi kipe ikundwa na benshi.
Depite Nizeyimana Pie ni we watangije iki kiganiro, asaba RGB kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports mu buryo bw’imbitse kugira ngo habeho umuti urambye.
Yibukije ko iyi kipe ya Gikundiro itari ikipe isanzwe, ahubwo ari umuryango ufitanye ubudasa n’abawukurikirana ku buryo uko imiyoborere yayo imeze bigira ingaruka mu mitima ya benshi.
Yagize ati; “Abakunzi ba Rayon Sports ni benshi kandi bagira uruhare mu buzima bw’iyi kipe. Ni ngombwa ko badakomeza kubunza imitima kubera ibibazo byabaye akarande.”
Umuyobozi wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasubije Depite Nizeyimana amwizeza ko ibibazo bya Rayon Sports biri mu byo RGB ishyize imbere. Yavuze ko ubwo iyi kipe yavugururaga amategeko yayo, RGB yahise itangira gukorana na yo kugira ngo ayo mategeko ajyane n’amahame n’ingamba zigenga imiryango itari iya Leta.
Yagize ati, “Mu nshingano za RGB harimo kureba uko imiryango itari iya Leta yubahiriza amahame y’imiyoborere. Rayon Sports na yo irabirimo, kandi turi gukorana kugira ngo amategeko yayo avugururwe mu buryo buhamye.”
INDI NKURU WASOMA : :Antoine Semenyo wa Bournemouth yateye ivi
Dr. Uwicyeza yakomeje avuga ko intego ari ugufasha Rayon Sports kugira ubuyobozi bunoze, butekanye kandi busobanutse ku buryo buha icyizere abakunzi bayo n’abayigana. Yashimangiye ko ubugororangingo buri gukorwa atari ugukemura ikibazo cy’umunsi umwe, ahubwo ari gahunda igomba gutanga umusaruro uhoraho.
Ibyo Dr. Uwicyeza yavuze bije mu gihe Rayon Sports iri mu bihe bikomeye, aho Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddee zimaze igihe zitavuga rumwe. Buri ruhande ruvuga ko ari rwo rufite ububasha bwo kuyobora ikipe, ibintu byagize ingaruka ku mikorere n’imyitwarire y’iyi kipe ku kibuga no hanze yacyo.
Amakimbirane yashatse no kwiharira indi ntera ubwo bamwe mu bayobozi batangiye guterana amagambo mu ruhame. Mu magambo akomeye, Perezida w’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri Rayon Sports, Martin Rutagambwa, yigeze no kuvuga ko ikipe imeze nk’iyagotewe n’“abandi n’ibisambo”—amagambo yagaragaje uburemere n’ubusharire by’ibi bibazo.
Nubwo bimeze bityo, biragaragara ko hari inzira yo gusohoka muri ibi bihe bikomeye. Inama y’Ubutegetsi yigeze no gushaka gushyiraho Umuyobozi Mukuru (CEO) ufasha gushyiraho imiyoborere y’igihe kirekire, ariko Komite Nyobozi ya Twagirayezu irabyanga, ishimangira ko icyihutirwa ari ugushaka amategeko ahuriweho, kimwe na RGB yabibagiriye inama kuva kera.
Kuri ubu, icyizere cy’abakunzi ba Rayon Sports gishingiye ku kuba impande zose zigeze ku meza amwe.
Niba koko ubufatanye bwa RGB n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buzakomereza aho bwatangiriye, hari icyizere ko iyi kipe ishobora gusubirana icyanga n’ituze byayirangaga, bityo igasubira mu murongo ushimishije abakunzi bayo n’abakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C
Must See
-
Amakuru
/ 20 hours agoSamuel Eto’o yangiwe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT
Mu gihe hasigaye iminsi mike mbere amatora azashyiraho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 22 hours agoAmasezerano ya Visit Rwanda hagati y’u Rwanda na Arsenal mu marembera
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Arsenal FC na Visit...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoIshusho ngari twakuye muri APR FC yongeye gusubukura imyitozo
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoAl Hilal SC iri gukorera kuri Kigali Pele stadium ikomeje kwitegura MC Algier
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikomeje imyiteguro y’imikino y’amatsinda ya CAF...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 3 days agoAchraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen bahigitse abandi
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (28,558)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (21,570)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (21,152)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (20,594)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (19,646)

