Connect with us

Amakuru

Handball : Umutoza w’ikipe y’igihugu yaremye agatima abanyarwanda

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Handball y’u Rwanda, Hafedh Zouabi, yatangaje ko kuba Rwanda rwisanze mu itsinda mu gikombe cya Afurika cy’abagabo cya 2026 ari ibintu bikomeye, ariko yizeza abanyarwanda ko ikipe ye izaba ifite ubushake n’ubushobozi buhagije bwo guhangana kugeza ku rwego rwo hejuru.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu i Kigali habereye igikorwa cyo gutombora amatsinda y’iri rushanwa rizabera mu Rwanda guhera tariki ya 21 kugeza 31 Mutarama 2026. U Rwanda rwisanze mu Itsinda A ruri kumwe n’amakipe akomeye nka Algeria, Zambia na Nigeria.

Nk’uko gahunda ibiteganya, u Rwanda ni rwo ruzafungura irushanwa rukina na Zambia ku wa 21 Mutarama 2026, umukino abafana benshi batezeho kureba uko ikipe y’igihugu izitwara mu rugo.

Zouabi, umaze amezi make atoza Amavubi ya Handball kuva yahabwaga izi nshingano muri Ukwakira, yavuze ko icy’ingenzi atari ukubona itsinda ryoroshye, ahubwo ari ugutegura abakinnyi mu mutwe no mu mubiri, bityo bakajya mu kibuga bafite icyizere cyo kurwanira umwanya mwiza.

Aho yavuze  ati : “Ni itsinda rikomeye, ariko tugomba kurwana uko bishoboka kose turebe uko twagera mu cyiciro gikurikiraho. Handball yo ku rwego mpuzamahanga irashaka guhangana n’amakipe akomeye, kandi natwe tugomba kwinjira muri uwo mukino dufite ubushake n’imbaraga,”.

Yakomeje agira ati: “Intego yacu ni ugusoza mu matsinda twumva ko twakoze ibishoboka byose. Ntabwo byoroshye kuvuga ngo dufite amahirwe angana ate, ariko icyo nizeza ni uko turi kubaka ikipe ikomeye izagera mu cyiciro gikurikiraho.”

INDI NKURU WASOMA :Myugariro wa Arsenal ashobora kugaruka muri Mutarama 2026

Uwo mutoza w’Umunya- Tunisiya yavuze ko abakinnyi bari gukora neza imyitozo ndetse bagaragaza ubushake bwo kuzitwara neza mu rugamba ruremereye ruri imbere.

Amakuru agera kuri The Drum yemeza ko hari abakinnyi babiri bakina hanze y’igihugu bashobora kwiyongeramo, bikaba byafasha kongera ubunararibonye n’imbaraga mu kibuga.

U Rwanda ruzaba rukina iyi mikino ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2024 yabereye muri Misiri. Icyo gihe, Abanyamisiri bari bakiriye iri rushanwa baranaritwaye ku nshuro ya cyenda mu mateka yabo, mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu makipe 16 yari yitabiriye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru