Ikipe y’igihugu ya Noruveje yongeye kwandika amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru nyuma yo gusubira mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu myaka 28, itsinze Ubutaliyani mu mukino w’ishiraniro wabahuje.
Ni intsinzi yaje ikurikiye iya Estonia bari batsinze ku wa Kane, ikaba yaratumye basatira itike ku buryo Ubutaliyani bwasabwaga gutsinda ibitego icyenda kugira ngo bubaceho – ibintu byasaga nk’ibidashoboka.
Mu minota 11 ya mbere, abataliyani bari batangiye biyizera, ubwo Pio Esposito yatsindaga igitego cyo kubaha icyizere, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Federico Dimarco.
Nyuma y’icyo gitego, aba ba-Azzurri bakomeje kurusha aba basore bakomoka i Oslo no gushaka uko bongera kureba mu izamu ariko Norveje ikomeza kubabera ibamba.
Igice cya kabiri cyahinduye isura y’umukino. Noruveje yagarukanye imbaraga n’icyizere, maze Antonio Nusa afungura inzira yo kugaruka mu mukino atsinda igitego cyiza.
Bidatinze, Erling Haaland wari usa n’uwibagiranye mu gice cya mbere, yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe. Yakiriye umupira yahawe neza na Oscar Bobb bakinana muri Manchester City, awuterana imbaraga nyinshi mu izamu mu buryo bw’umukinnyi uzi ibyo akora.
INDI NKURU WASOMA : DR.Congo yatumye Nigeria yongera kubura mu gikombe cy’isi
Hashize akanya gato, ahita anongera atsinda icya kabiri cye, aba yujuje ibitego 16 mu mikino umunani yo gushaka itike y’igikombe cy’isi—umusaruro udasanzwe ku rutahizamu ukiri muto nk’uyu.
Umukino washyizweho akadomo na Jørgen Strand Larsen ukinira Wolves, wasoje ibirori by’Abanyanoruveje atsinda igitego cya kane mu minota y’inyongera, gihindura intsinzi yabo inzozi z’igihe kirekire.
Iyi ntsinzi itumye Haaland akurikira urugendo rwa se, Alf Inge Haaland, wakinnye mu Gikombe cy’Isi cya 1998—ni nk’aho amateka yongeye kwisubiramo ariko yisubiramo mu buryo bushimishije kurushaho.
Ku rundi ruhande, Ubutaliyani bwo bongeye gushyirwa mu rusobe rw’ama-play-offs. Ni inzira idakunze kubahira kuko inshuro ebyiri ziheruka bamaze kuyinyuramo bitagenze neza: babanje gusezererwa na Suwede mu 2018, hanyuma bakorerwa amarorerwa na Macedonia y’Amajyaruguru muri 2022.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c