Ikipe ya Gisagara VC yongeye kwitwara neza muri shampiyona nyuma yo kwegukana andi manota atatu mu mukino waberaga muri Petit Stade ku wa Gatandatu, tariki 15 Ugushyingo, itsinda biyoroheye amaseti 3-0 (25-14, 25-20, 25-22) Kigali Volleyball Club (KVC) .
Ni umukino wari ubereye ijisho ndetse urimo n’izindi mpamvu zo hanze y’ikibuga zawusunikaga kuko abarimo Sylvestre Ndayisaba na mugenzi we Samuel Niyogisubizo “Tyson” bakinaga bahanganye n’ikipe yabareze kuva mu 2013 kugeza mu 2015.
Nubwo byari bimeze bityo ariko, mu kibuga ntabwo byabujije Gisagara kubera ibamba aba banyamujyi ,kuko rugikubita yahise itsinda iseti ya mbere ku buryo bworoshye cyane, mu gihe iya kabiri n’iya gatatu zakomeje kugaragaramo akagufwa biturutse ku buryo KVC nayo yagendaga ibegera mu manota , ariko ubunararibonye bwa Gisagara bukomeza kubashyira hasi.
Umutoza wa KVC, Jean Marie Nsengiyumva, yakoze impinduka muri aya maseti abiri ya nyuma, ariko nta kintu kinini byahinduye .
Gisagara yaherukaga gutsindwa na APR VC ku wa Gatanu, ubwo yatsindwaga amaseti 3-0 yasoje uyu mukino mu buryo bworoshye ku maseti 3-0.
Ndayisaba yavuze ko gutsindwa na APR byabagiriye akamaro kurusha uko byari bibabaje.
Aho yabwiye The NewTimes ati :“Gutsindwa ni igice cy’umukino. Twari twibuze mu bijyanye no guhuza umukino, ariko byadusigiye isomo twahise dukosora.”
Nyuma y’intsinzi, Ndayisaba na Tyson bakoze igikorwa cyakoze ku mutima abatari bake: baha KVC imipira ibiri nk’ikimenyetso cyo gushimira ikipe yabahaye intangiriro mu buzima bw’uyu mukino.

Yongeyeho ati :“KVC yaradutoje, iduha byinshi. Kwishimira abaguteje imbere ni ishema,”
INDI NKURU WASOMA : Basketball : APR yegukanye igikombe cya Zone 5
Mu yindi mikino yabereye kuri uwo munsi, Kepler VC yigaranzuye East African University Rwanda (EAUR) nyuma yo gutsindwa iseti ya mbere, ikaza kwegukana umukino ku maseti 3-1 (22-25, 25-22, 25-15, 25-15).
APR VC na yo yatsinze Kirehe VC mu maseti atatu idakozemo (25-14, 25-18, 25-16).
Mu gihe mu bagore, APR WVC yatsinze amaseti 3-0 Ruhango WVC ku buryo bwemeza (25-10, 25-13, 25-14), mu gihe EAUR WVC yatsinzwe na Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-1 (18-25, 21-25, 25-21, 19-25).
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c