Connect with us

Amakuru

Twasobanuye byose ukeneye kumenya kuri Euro 2028

Umujyi wa Cardiff, umurwa mukuru wa Pays de Galles (Wales), ni wo uzakira umukino ufungura irushanwa rya Euro 2028, nk’uko byemejwe ku mugaragaro na Uefa mu muhango wabereye i London kuri uyu wa Gatatu.

Ni inkuru yashimishije cyane abafana b’ikipe y’igihugu ya Wales, bakunze kwitwa ‘ The Red Wall’, kuko ari bwo bwa mbere bazakira irushanwa rikomeye mpuzamahanga ku butaka bsewabo.

Mu irushanwa rizitabirwa n’amakipe 24, hazakoreshwa ibibuga icyenda biri mu bihugu bine byakiriye: Ubwongereza, Scotland, Wales, na Repubulika ya Irilande.

Irelande y’Amajyaruguru nayo yagombaga kwakira imwe mu mikino, ariko sitade ya Casement Park yo i Belfast yakuwemo bitewe n’ibura ry’amafaranga yo kuyisana.

Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Wales, Noel Mooney, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa ari amateka mashya ku gihugu cye:

Ati :“Ni ubwa mbere abafana bacu bazabona irushanwa nk’iri ribera iwacu. Bizahuriza hamwe abaturage, bibonere ibihe bishya by’umupira w’amaguru kandi bigaragaze umuco n’ubushobozi bwa Wales ku rwego mpuzamahanga.”

INDI NKURU WASOMA : Handball :Twamenye aho u Rwanda rwisanze muri tombola y’igikombe cy’Afurika

Bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, ibihugu bizakira Euro 2028 bizaba bisabwa kwiyandikisha gukina mu majonjora, ariko nabwo nibitabasha kubona itike, bizemererwa gukina imikino y’amatsinda ku butaka bwabyo. Ibi bigamije gukomeza guha isura rusange irushanwa no kurigira iry’abanyaburayi bose.

Imikino y’icyiciro cya 1/4 izabera i Cardiff (Principality Stadium), Dublin (Aviva Stadium), Glasgow (Hampden Park) na London (Wembley Stadium), ari naho imikino ya 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma bizabera kuri sitade ya Wembley, iyi zwi cyane mu mateka ya Euro 1996 no muri Euro 2020.

Mu bindi bibuga bizakoreshwa mu Bwongereza harimo Etihad Stadium ya Manchester City, Tottenham Hotspur Stadium, Villa Park, Hill Dickinson Stadium ya Everton, ndetse na St James’ Park i Newcastle.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru