Connect with us

Amakuru

Maroc yatsinze ibitego 17-0  mu gikombe cy’Isi

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ikipe y’igihugu ya Maroc y’abatarengeje imyaka 17 yanditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru, itsinda New Caledonia ibitego 17-0, mu mikino y’igikombe cy’Isi iri kubera i Doha muri Qatar.

Uwo mukino wagaragaje itandukaniro rikomeye hagati y’amakipe yombi, unaca agahigo ko kuba ari wo mukino warimo ibitego byinshi kurusha indi yose muri iri rushanwa.

Guhera ku munota wa gatatu w’umukino, Bilal Soukrat yafunguye amazamu, ashyira Maroc imbere. Byari nko gucana umuriro w’intsinzi, kuko nyuma y’aho Oualid Ibn Salah yatsinze ibitego bibiri yikurikiranya ku manota ya 11 n’uwa 18, bituma New Caledonia itangira gukinana igihunga.

Ibyo byaje no gutuma ikora amakosa menshi, abakinnyi babiri bayo bahabwa amakarita atukura, basohoka mu kibuga bitaragera ku minota 30.Iki cyuho cyahise gikoreshwa neza na Maroc yari ifite imbaraga zidasanzwe.

Abdelali Daoudi yatsinze ibindi bitego bibiri mu minota ibiri gusa (41’ na 42’), Ilyas Hidaoui atsinda icya gatandatu ku munota wa 44, naho Ziyad Baha ashyiraho icya karindwi mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

INDI NKURU WASOMA : Ruhago y’abagore : Incamake y’umunsi wa kane wa shampiyona

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Maroc yakomeje kugaragaza ubushongore n’ubakaka mu gukina ifite icyerekezo. Umutoza wayo, Said Chiba, ntiyigeze agabanya umuvuduko ahubwo yahaye amahirwe n’abandi bakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura kugira ngo bose bagire uruhare mu gutsinda.

Uko iminota yagendaga ishira, amakipe yombi yagaragazaga umunaniro utandukanye: Maroc yari mu rwego rwo hejuru, mu gihe New Caledonia yageragezaga gusa kwirwanaho.

Ibitego byakurikiyeho byatsinzwe na Soukrat (atsinda ibindi bitatu akuzuza “hat-trick”), Daoudi yongera kuboneza mu izamu inshuro ebyiri, naho Baha asoza umukino atsinda igitego cya 17.

Umutoza wa Maroc yavuze ko intego yabo atari ugusebya uwo bahanganye, ahubwo ari ukwerekana urwego rwabo n’ubushobozi bw’abato bafite.

Yagize ati:“Turi hano kugira ngo duharanire igikombe, ariko cyane cyane twerekane ko umusaruro mu mupira w’amaguru ushingira ku myitozo no ku mbaraga z’umutima.”

Iyi ntsinzi ya 17-0 yahise ishyirwa mu mateka y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, nk’intsinzi nini kurusha zose zabayeho kuva iri rushanwa ryatangira.

Maroc ubu yicaye ku mwanya wa mbere mu itsinda ryayo, ifite icyizere gikomeye cyo kugera kure muri iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 24 aturuka ku migabane itandukanye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru