Pep Guardiola yizihije neza umukino we w’igihumbi nk’umutoza mu buryo budasanzwe, ubwo Manchester City yanyagiraga Liverpool ibitego 3-0 kuri sitade ya Etihad, mu mukino wagaragaje ubudahangarwa bw’iyi kipe iri kongera kugaragaza imbaraga zayo mu rugamba rwo gukubana na Arsenal ku mwanya wa mbere muri Premier League.
City yinjiye mu mukino ifite intego yo gukomeza kwiyubakamo icyizere nyuma y’igihe kinini cy’imikino bagiye bitwaramo neza haba muri shampiyona no muri UEFA Champions League, na Liverpool nayo yifuzaga gukomereza ku muvuduko wayo wari wagaragaye mu mikino iheruka nyuma yo gutsinda Real Madrid na Aston Villa.
Ariko ibintu byahise bihinduka, kuko Erling Haaland yongeye kwerekana impano ye idasanzwe mu gutsinda ibitego, yuzuza ibitego 28 muri uyu mwaka w’imikino ku ruhande rw’ikipe ye n’iy’igihugu.
Haaland yabanje guhusha penaliti ubwo umunyezamu Giorgi Mamardashvili yarokoraga Liverpool kwinjizwa igitego hakiri kare nyuma yo gukorera ikosa Jeremy Doku wari umaze kureba n’izamu ryambaye ubusa.

INDI NKURU WASOMA : Umunyabigwi wa Brazil wabaswe n’ubusambanyi yatandukanye n’umunyeshuri bakundanaga
Ariko umunya-Norvège ntiyatinze kwikosora, atsinda igitego cya mbere ku munota wa 29 ku mutwe yateye umupira mwiza wari uhinduwe na Matheus Nunes, nyuma y’umupira wari umaze guhererekanywa n’abakinnyi benshi ba City hagati mu kibuga.
Liverpool yagerageje kugaruka mu mukino mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Virgil van Dijk yatsindaga umutwe ku mupira wa Mohamed Salah, ariko igitego gihita cyangwa n’abasifuzi kubera ko Andy Robertson yari yarangije kunyura imbere ya Donnarumma , bikemezwa ko ari ukurarira.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, City yongeye kwinjiza igitego cya kabiri ku ishoti rya Nico Gonzalez ryahinduriwe icyerekezo n’ikirenge cya Van Dijk, bityo Mamardashvili yisanga ahindukijwe ku nshuro ya kabiri.
Jeremy Doku, wagize uruhare rukomeye muri uyu mukino, yakomeje kubabaza abakinnyi ba Liverpool, cyane cyane Conor Bradley wari umufashe ku ruhande rw’iburyo.
Uyu musore w’Umubiligi w’imyaka 23 yagaragaje impinduka zikomeye mu mikinire ya City, atanga ishusho y’umukinnyi waje guhindura isura n’imigendekere y’umukino.
Ku munota wa 62, yatsinze igitego cya gatatu mu buryo bw’agatangaza — ishoti rikomeye ryavaga mu ntera ya metero 20 rikanyura hejuru y’ibiganza by’umunyezamu wa Liverpool.
Liverpool yagerageje uburyo buke bwo gutsinda mu gice cya kabiri, ariko Donnarumma, umunyezamu mushya wa City, yakomeje kubarindira izamu mu buryo bushimishije, harimo n’aho yakuyemo ishoti rikomeye rya Dominik Szoboszlai.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Uko urutonde rw’agateganyo rwa Premier League ruhagaze kugeza ubu . Credits : BBC Sports