Connect with us

Imikino

RPL – APR FC yerekanye ubwambure bwa Mukeba

Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa, kuri Stade Amahoro, habereye umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje abakeba bakomeye, APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino wari utegerejwe n’abatari bake, warangiye ikipe y’ingabo itsinze Gikundiro ibitego 3-0, ikomeza kwerekana ubukaka bwayo mu kibuga.

Umukino watangiye amakipe yombi afite umuvuduko n’ubushishozi bwinshi, ariko APR FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa kane ubwo Yussif Dauda yateraga ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw’izamu rya Rayon Sports.

INDI NKURU WASOMA : Abafana ba West Ham bagiye kwigaragambya

 Iyi kipe y’ingabo yakomeje gusatira kugeza ubwo ku munota wa 25 Ruboneka Jean Bosco yateye koruneri yavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Ssekiganda Ronald wari uciye mu rihumye ba myugariro ba Gikundiro.

Ibyo ntibyabujije APR gukomeza gusatira, maze ku munota wa 36 William Togui ashyira mu nshundura umupira wari uvuye ku ishoti rya Hakim Kiwanuka ryari rikuwemo na Pavelh Ndzila. Iminota 45 ya mbere yarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0, mu gihe Rayon Sports yasaga n’iyabuze amahirwe yo gusatira.

Mu gice cya kabiri, umutoza Haruna Ferouz yakoze impinduka eshatu ashaka guhindura isura y’ikipe, ariko ibyo ntibyatanze umusaruro. Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ndayishimiye Richard na Bigirimana Abedi bagiye bagerageza amahirwe, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR akabigaranzura.

Ubundi buryo bw’ibitego bwa APR bwabonetse ku munota wa gatatu w’inyongera, ubwo Rushema Chriss yasubizaga umupira nabi, maze Mamadou Sy awutwara acenga umunyezamu Ndzila, atsindira ikipe ye igitego cya gatatu cyasoje umukino.

Abafana ba APR FC basohotse bishimye, mu gihe aba Rayon Sports batashye bafite agahinda. Iyi ntsinzi yahise ishyira APR FC ku mwanya wa kane n’amanota 11, ariko ikaba igifite imikino ibiri itarakina. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

Uko indi mikino yagenze:

  • Etincelles 0-0 Rutsiro
  • Gorilla 0-1 Amagaju
  • Muhanga 0-2 Marine
  • Mukura 0-2 Gasogi United
  • Musanze 3-2 Gicumbi

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino