Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagiranye ibiganiro byihariye n’abahoze ari abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, barimo Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi biganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo , aho Minisitiri Nelly Mukazayire wari umushyitsi mukuru yari aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Rwego Ngarambe.
Abo bakinnyi bakanyujijeho bari bahagarariye Ihuriro ry’Abahoze ari Abakinnyi b’Amavubi (FAPA), riyoborwa na Murangwa Eugene wayibereye umuzamu .
INDI NKURU WASOMA : INSIDER – Bugesera FC yigaramye ibyo gukina na Al Hilal Omdurman
Nk’uko Minisiteri ya Siporo yabitangaje, ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zirebana n’uburyo abakinnyi b’inararibonye bakongera kugira uruhare mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda.
By’umwihariko, hanaganiriwe ku buryo ubunararibonye bwabo bwakoreshwa mu gutoza no guhanahana ubumenyi n’urubyiruko binyuze mu mikino y’amashuri, iterambere ry’amakipe y’Igihugu, ndetse n’indi mishinga y’iterambere ry’imikino.
Uretse Haruna Niyonzima na Jimmy Mulisa, iyi nama yanitabiriwe n’abandi barimo Eric Nshimiyimana ndetse n’abandi banyamuryango ba FAPA, bose bahuriye ku ntego yo guharanira ko amateka yabo mu mupira w’amaguru agira uruhare muri ejo hazaza ha ruhago nyarwanda.
Bamwe mu bakunzi b’umupira bemeje ko iri huriro n’ibi biganiro ari intambwe ikomeye, kuko kenshi byagiye bigaragara ko abahoze ari abakinnyi batitabwaho uko bikwiye kandi bafite byinshi byafasha mu guteza imbere ruhago yacu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_