Connect with us

Amakuru

Minisitiri ya Siporo yaburiye abasohokera igihugu bagiye kwitabira gusa  

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko u Rwanda rutazongera kohereza amakipe y’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga adafite inyigo isobanutse y’icyo azegukana, kuko kuba ingwizamurongo bitwara igihugu amafaranga menshi kandi bikaba nta nyungu bifitiye abaturage.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) ku wa 3 Ugushyingo 2025.

Minisitiri Mukazayire yasobanuye ko amafaranga ya Leta agomba gukurikiranwa no gushorwa ahagaragara umusaruro ufatika.

Yavuze ati : “Turemeranya ko ifaranga rya Leta aho ryagiye hose rigomba gukurikiranwa, kandi tugomba kureba ko ribyara umusaruro. Twaganiriye na federasiyo zose, tubabwira ko tutazongera gutanga amafaranga ahantu hatari inyigo igaragaza icyo tuzasarura.”

Yongeyeho ko siporo ari nziza kandi ko ifite umumaro mu iterambere ry’abaturage, ariko iyo amafaranga ya Leta agiye mu marushanwa, hagomba kubaho inyungu zifatika zigaragara mu guteza imbere impano no kuzamura urwego rw’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

INDI NKURU WASOMA : Nelly Mukazayire yahuye n’abakanyujijeho mu Amavubi

Mukazayire yavuze ko Minisiteri yamaze kuganira na za federasiyo kugira ngo amakipe asohokera igihugu ajye abanza kwitegura neza, bityo asohoke agamije gutsinda aho kuba ajya kwitabira .

Yashimangiye ati ; “Nta kipe izongera gusohoka ku izina gusa. Iyo ikipe igiye mu irushanwa, ikoresha amafaranga atari munsi ya miliyoni 300 Frw. Niba tudafite icyizere cy’umusaruro, ni ukubihagarika aho gutakaza amafaranga y’igihugu,”.

Yatanze urugero rw’uko u Rwanda rutitabiriye amarushanwa ya CECAFA U17 mu mwaka ushize kubera ko rutari rwiteguye, ahubwo amafaranga yagombaga gukoreshwa muri ayo marishanwa, yahinduriwe intego yo gushaka no gutegura impano z’abana, harimo n’abakina hanze y’igihugu.

“Ubu dufite abakinnyi batanu bakina hanze tuzi ko bashobora kudufasha kubaka ikipe ifite ubushobozi,”

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko muri federasiyo 35 zikora mu Rwanda, 11 ari zo zigaragaza imikorere inoze n’umusaruro, ari na zo Minisiteri ishyigikira mu buryo bw’amafaranga. Yasabye izindi kugaragaza inyigo zigaragaza uburyo zizabyaza umusaruro inkunga zihabwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru