Connect with us

Amakuru

EXCLUSIVE – Real Madrid yafashe umwanzuro wo gutandukana na Vinícius

Ibitangazamakuru byo muri Espagne biratangaza ko ikipe ya Real Madrid yafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana na rutahizamu wayo Vinícius Junior bitarenze umwaka wa 2026, nyuma y’aho umubano we n’umutoza Xabi Alonso wongeye kuzamo agatotsi.

Ibyabaye byose byatangiriye mu mukino wa El Clásico wabereye i Santiago Bernabéu mu mpera z’Ukwakira, ubwo Real Madrid yatsindaga FC Barcelona ibitego 2–1.

Mu gihe umukino wari utangiye kwerekeza mu minota nka 70’ , Alonso yasimbuje Vinícius, ibintu byamurakaje cyane ku buryo yagaragaje uburakari imbere y’abafana.

Nyuma y’aho, ubuyobozi bw’ikipe bwamusabye ko asaba imbabazi mu ruhame ndetse no mu buryo bw’imbere mu ikipe.

Gusa nyuma yuko byari byitezwe ko biza gutuza nibwo ikinyamakuru The Athletic cyasohoye inkuru yikoma imitoreze ya Xabi Alonso, kigaragaza ko hari abakinnyi batamufitiye icyizere. Iyo nkuru, bivugwa ko yaturutse mu bantu ba hafi ya Vinícius, yarakaje cyane ubuyobozi bwa Real Madrid.

Perez, Perezida wa Real Madrid, yamaze igihe kinini ashyigikira Vinícius nk’umukinnyi w’ahazaza h’ikipe, ariko ubu ngo ntakibasha kwihanganira imyitwarire y’uyu munya-Brazil udasiba kugarukwaho mu makimbirane.

By’umwihariko, ngo byarushijeho gukaza umurego ubwo Vinícius yangaga kubahiriza amabwiriza y’ikipe mu mukino batsinzemo Valencia ibitego 4–0, aho yafashe penaliti yagombaga guterwa na Kylian Mbappé, maze arayihusha.

INDI NKURU WASOMA ; Minisitiri ya Siporo yaburiye abasohokera igihugu bagiye kwitabira gusa 

Nyuma y’uwo mukino, Xabi Alonso yavuze ko icyo gikorwa cyamubabaje cyane, maze ahita amusimbuza. Icyo gihe ngo Perez yafashe icyemezo cy’uko nta mukinnyi ukwiye kuruta ikipe.

Amakuru yabyutse yandikwa mu kinyamakuru Sport Bild cyo mu Budage avuga ko Real Madrid yamaze gutegura gahunda yo kugurisha Vinícius mu mpeshyi ya 2026, ariko ikabanza kumwongera amasezerano by’agateganyo kugira ngo izamure agaciro ke ku isoko.

Ibi bikaba bigamije kumurinda kugurwa ku giciro gito, dore ko agaciro ke kagereranywa hafi miliyoni 150 z’amayero.

Ibi byatumye hatangira kuvugwa amazina y’abashobora kumusimbura, aho Erling Haaland wa Manchester City ari we uhabwa amahirwe menshi.

Uyu munya-Norvège ukomeje kwitwara neza mu Bwongereza, ngo aracyafite inzozi zo gukinira Real Madrid kandi hari abemeza ko mu masezerano ye harimo ingingo yamufasha kuva muri City.

Nubwo amakimbirane hagati ya Vinícius na Alonso atarashira burundu, bombi bagiranye ibiganiro byo kunga ubumwe kugira ngo batabangamira gahunda y’ikipe iri ku isonga muri La Liga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru