Rayon Sports yongeye guhumeka umwuka w’intsinzi  mu mwiherero wayo mbere yo guhura na APR FC, mu mukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakiriye inkuru nziza y’uko umukinnyi wayo ngenderwaho uyikinira hagati, Bigirimana Abedi, yasubukuye imyitozo nyuma y’imvune yari imaze icyumweru imutandukanyije n’ikibuga.
Bigirimana ntiyakinnye umukino wa Marines FC Rayon Sports yatsinzemo igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kugirira ikibazo cy’imvune ku mukino w’umunsi wa gatanu batsinzemo Amagaju FC.
Iyi mvune yatumye abura mu myitozo mu minsi irenga irindwi, binamuvirmo kutitabira umukino wakurikiyeho.
INDI NKURU WASOMA : Yitwa Anna Gegnoso ; Hura n’ikuzungerezi cyagirizwa gusenyera Lamine Yamal na Nicole
Ku munsi wo ku wa mbere w’iki cyumweru, uyu mukinnyi wari utegerejwe na benshi yagaragaye mu myitozo ya mbere nyuma yo gukira burundu.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Abedi ameze neza ku kigero cya 100%, ndetse ko ari mu bakinnyi bitezweho gutanga imbaraga hagati mu kibuga mu mukino ukomeye ugiye kuba.
Umutoza w’umusigirie wa Rayon Sports, yemeje ko yishimiye cyane gusubirana n’uyu mukinnyi kubera uruhare rwe mu guhuza umukino hagati mu kibuga n’ubushobozi bwe bwo kuba yatanga imipira ivamo ibitego.
Gusa nubwo iyi kipe yishimiye igaruka rya Abedi, iracyafite impungenge zikomeye bijyanye nuko rutahizamu Fall Ngagne na Ndikumana Asman bo bagifite ibibazo by’imvune bizatuma batagaragara ku mukino na mukeba.
Aba bombi bari mu bakinnyi Rayon Sports isanzwe ishingiraho cyane mu busatirizi, bityo kubabura bishobora kugira ingaruka ku mikinire y’imbere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_