Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we, umuraperikazi w’umunya-Argentine Nicki Nicole, nyuma y’amakuru yakwirakwiye avuga ko yaba yamuciye inyuma agakundana n’umukobwa ukomoka mu Butaliyani.
Inkuru y’itandukana ry’aba bombi yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Javier de Hoyos, watangarije kuri televiziyo ya Espagne ko Lamine ubwe yamwandikiye ubutumwa bwihariye amusobanurira iby’ayo makuru.
De Hoyos yagize ati:“Lamine Yamal yanyandikiye ambwira ko we na Nicki Nicole batakiri kumwe. Ariko asaba ko abantu bamenya ko ibyavuzwe ko yamuciye inyuma atari byo. Yambwiye ko batandukanye mu mahoro kandi nta wundi muntu uri hagati yabo.”


Lamine na Nicki bari batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mugaragaro mu mpera za Kanama, ubwo uyu musore w’imyaka 18 yaherekeje Nicki kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ya 25.
Icyo gihe, amafoto yabo basazwe n’akanyamuneza mu birori yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko babanje kugaragara baryohewe n’umuziki muri kamwe mu tubyiniro two muri Barcelone.
Ariko ibyishimo byabo byagaragaye ko bitamaze igihe nyuma yuko ibitangazamakuru byo muri Espagne byari byatangaje ko Lamine aherutse kugaragara i Milan, aho bivugwa ko yahuriye n’umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga witwa Anna Gegnoso.
INDI NKURU WASOMA : RPL : Police FC ikomeje kuziyoboza inkoni y’icyuma
Ibyo ni byo byakuruye ibihuha by’uko yaba ari we muturage mushya mu mutima wa rutahizamu wa Espagne.N’ubwo ayo makuru yakwirakwijwe cyane, Lamine yabihakanye akoresheje ubutumwa yanyujije kuri de Hoyos, avuga ko urugendo rwe i Butaliyani rwatangiye nyuma yo gutandukana na Nicki kandi ko nta wundi mukunzi afite.

Kugeza ubu, nta na kimwe Lamine cyangwa Nicki bari basubiza kuri ayo makuru ku mbuga nkoranyambaga zabo, nubwo hari hashize amasaha arenga 24 ayo magambo asohotse kuri televiziyo.
Muri iki gihe, Yamal ari mu itangazamakuru kenshi kubera imvune imaze igihe imubuza gukina. Amakuru aheruka avuga ko yaba yaguze inzu yahoze ari iya Gerard Piqué na Shakira i Barcelone.




Uretse ibyo bibazo byo mu buzima bwe bwite, Lamine Yamal yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abahatanye muri Ballon d’Or 2025, inyuma ya Ousmane Dembélé watwaye iki gihembo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_