Connect with us

Imikino

RPL : Police FC ikomeje kuziyoboza inkoni y’icyuma

Police FC yongeye gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, n’ubwo yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1–1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye kuri sitade ya Kigali Pelé.

Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abafana ba Police FC, bari bizeye gukomeza umuvuduko w’intangiriro y’umwaka aho ikipe yabo yari itaratsindwa cyangwa ngo inganye mu mikino itanu ya mbere.

Police FC yatangiye umukino neza cyane, ibona igitego ku munota wa 4 cyatsinzwe na Ishimwe Christian nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Kwitonda Alain Bacca. Iki gitego cyashyize igitutu kuri Mukura VS, cyanayiburiye uburyo yagombaga kwitonda mu mikinire yayo byumwihariko hagati mu kibuga.

Ku munota wa 38, Police FC yari hafi kubona igitego cya kabiri ubwo Byiringiro Lague yasigaranaga n’umunyezamu wa Mukura, Ssebwato Nicholas, ariko uyu amusanganira ku gihe akuraho umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yagarutse mu mukino isa n’iyahinduye imikinire. Ibi byayifashije kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 64 cyatsinzwe na Jordan Dimbumba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, rihukira mu rucundura rw’izamu .

INDI NKURU WASOMA : Umwuka ukomeje kuba muri Spurs nyuma yuko abakinnyi bayo bannyeze umutoza Thomas Frank!

Nubwo amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo bwo kubona igitego cya kabiri, nta yigeze ibigeraho kugeza umukino urangiriye ari 1-1. Ibi byatumye Police FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16 mu mikino itandatu.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, APR FC yanganyije na Rutsiro FC 1-1 i Rubavu, mu gihe Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0.

Ku wa Kane, Gasogi United yari yatsinze AS Muhanga 1-0 naho Gorilla FC itsinda Bugesera FC 2-1.

Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru, aho Gicumbi FC izakira Etincelles FC, Marines FC yakire Rayon Sports, naho AS Kigali isurwe na Kiyovu Sports.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino