Umutoza mukuru w’ikipe ya Marines FC, Rwasamanzi Yves, yashimangiye ko biteguye neza umukino ukomeye baza guhuramo na Rayon Sports kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, Marines FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gikundiro mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda.Ni umukino utegerejwe cyane, kuko amakipe yombi akunze guhura bigatanga ishusho y’umupira wuje amashagaga no guhangana gukomeye.
Iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi yemeza ko izibukira ku byabaye mu mwaka ushize, ubwo yanganyaga na Rayon Sports ibitego 2-2, bigatuma Gikundiro itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Nyuma y’imyitozo, Rwasamanzi Yves yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye iri mu mwuka mwiza kandi abakinnyi bose bameze neza nyuma y’ibibazo by’imvune zari zibayogoje mu byumweru bishize.
Rwasamanzi, agaragaza icyizere cyinshi imbere y’abafana ba Marines FC ,agira ati :“Imana nibishaka, byose bizagenda neza. Twari tumaze ibyumweru bitatu tudafite abakinnyi nka Kevin, Ndombe na Amani, ariko ubu bose baragarutse kandi biteguye guhagararira ikipe neza,”
Umutoza yavuze ko batagomba kurebera inyuma uko byagenze umwaka ushize, ahubwo bagomba kwita ku byo barimo gukora ubu.
Yashimangiye ko bazakina n’ikipe ikomeye ifite abakinnyi bo hagati bafite ubunararibonye nka Richard, Seifu na Abedi, bityo bakaba bagomba kwitonda no gukina bafite intego.
INDI NKURU WASOMA : RPL: Rutsiro FC nta bidasanzwe yateguye ku mukino wa APR FC
Ku bijyanye n’ubuyobozi bw’ikipe bwitabiriye imyitozo, Rwasamanzi yashimangiye ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwitange:
“Ni ibintu byiza cyane kuba ubuyobozi buza kureba uko imyiteguro igenda. Bitanga imbaraga ku bakinnyi n’abatoza. Baduhora hafi, baduha morale kandi batwibutsa ko tugomba gushimisha abafana bacu.”
Umukino uzahuza Marines FC na Rayon Sports uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda, aho abafana b’izo kipe zombi biteguye kuzuza ikibuga.
Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa ku mpande zombi, Marines FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu mu mikino ine, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 mu mikino itanu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_