Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, saa cyenda zuzuye kuri Stade Umuganda i Rubavu mu Burengerazuba bw’igihugu, ikipe ya Rutsiro FC irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Mbere y’uyu mukino, Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yatangaje byinshi birimo ko nta myiteguro idasanzwe bakoze kuri uyu mukino, ashimangira ko bawufata nk’indi mikino isanzwe .
Yagize ati: “Nta bidasanzwe twakoze. Ahakorerwa umwiherero ni ha handi hasanzwe. Icyo tubara ni uko twatsinda cyangwa tukanganya, naho ubundi nta bintu byinshi twashyize kuri uyu mukino. Ni umukino dusanzwe dufata nk’indi yose.”
Nsanzineza yakomeje avuga ko n’ubwo batangiye nabi shampiyona, hari icyizere ko ikipe iri kumenyerana .Ati: “Ni byo, ntabwo twatangiye neza kuko amanota twarayabuze ariko ubu tubona aho ikipe iva n’aho ijya. Hari intambwe iri guterwa kandi tuzagerageza kuyikomeza.” Nkuko yabibwiye Inyarwanda .
Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Rutsiro FC butagifitiye icyizere umutoza Bizumuremyi Radjab, ariko Perezida Nsanzineza yabihakanye yivuye inyuma.
Agira ati“Nta byigeze biba. Ababyanditse sinzi aho babikuye. Umutoza wacu turacyamufitiye icyizere ku rugero rwa 100%. Nta mukino twigeze tumutega,”.


INDI NKURU WASOMA : Umurundi watoje Kiyovu SC yahindutse umushomeri !
Nubwo mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe yombi, APR FC yatsinzemo itandatu naho banganya rimwe gusa ;Perezida wa Rutsiro FC yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe, n’ubwo yemera ko bitoroshye kubibasaba muri iki gihe kubera umusaruro utari mwiza.
Yongeyeho ati “Abafana turabashimira uko bakomeza kutuba hafi, ariko ubu kubasaba byinshi biragoye bitewe n’ibyo babona mu kibuga. Icyo dushaka ni uko twabigarurira tubinyujije mu bikorwa, si mu magambo gusa,”.
Magingo aya, Rutsiro FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ifite inota rimwe gusa ndetse n’umwenda w’ibitego bitandatu.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_