Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves, yatangaje ko yiteguye gukora uko ashoboye kose kugira ngo asohoze inzozi ze zo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Rutsiro FC mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi yagaragaje icyizere gikomeye nyuma yo gufasha ikipe ye nshya gutsinda Amagaju FC igitego 1–0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele stadium, ari na we wagitsinze.
Iyo ntsinzi, nk’uko abivuga, yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gushimisha abafana ba “Gikundiro” batigeze bacogora mu kuyitera ingabo mu bitugu.
Yves yagize ati: “Birashimishije cyane kubona ikipe yawe ibona amanota atatu biturutse ku gitego cyawe. Ibyo bituma urushaho kugira icyizere no gukunda ikipe urimo.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yakomeje avuga ko intego ye ari ugutsinda ibitego byinshi bishoboka muri uyu mwaka wa shampiyona, kugira ngo yitware neza imbere y’abafana ndetse no gufasha Rayon Sports gusubira ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Nka rutahizamu, abantu baba batwitezeho ibitego. Ni inshingano yacu gutanga ibyishimo ku bafana bacu baba baje kutureba, haba izuba cyangwa imvura, nzaharanira kuba uwa mbere mu batsinze ibitego byinshi, kandi nizeye ko hamwe n’Imana bizakunda.”
INDI NKURU WASOMA : Enzo Maresca yemeje ko imyitwarire ya rutahizamu we yuje ubuswa bukabije !
Habimana avuga ko kuba “Top Scorer” atari inzozi zidashoboka, ahubwo ari intego izagerwaho binyuze mu gukora cyane no kwizerera mu imana.
Yongeyeho ati :“Nta kidashoboka. Bisaba gukora cyane, gucunga amahirwe uhabwa mu kibuga, hanyuma ukizera Imana kuko ni yo itanga byose.”
Habimana Yves yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Rutsiro FC. Mu mikino itanu amaze gukinira “Gikundiro”, amaze kuyitsindira igitego kimwe, ariko we avuga ko ari intangiriro nziza izatanga byinshi mu minsi iri imbere.
Nk’uko abivuga, intego ye si ugushimisha abafana gusa, ahubwo ni ugufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona.
Ati: “Iyo ikipe yawe itsinda, nawe uba watsinze. Ibyo ni byo binshimisha kurusha ibindi.”

Kugeza ubu, Yves akomeje imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports bitegura umukino wa Marines FC uzakurikiraho.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
