Connect with us

Amakuru

VAR i Nyarugenge ,amakipe mashya yo muri Sudan  ; Shema Fabrice yononosoye byose wibazaho

Mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru no guha amahirwe abashaka gukina ahari umutekano, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye ko amakipe atatu yo muri Sudani—Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madan—azakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025. Yavuze ko aya makipe yasabye gukina mu Rwanda nyuma y’uko muri Sudani hatakinirwa kubera ikibazo cy’umutekano muke.

Shema yagize ati: “Nababajije impamvu bahisemo u Rwanda, bambwira ko ari igihugu gifite umutekano usesuye, gifite uburyo bwiza bwo kwakira abantu, ndetse ko Abanya-Sudani baba mu Rwanda bari mu gihugu babanye neza kandi bafite ibyangombwa bibarinda ikibazo icyo ari cyo cyose.”

Yakomeje asobanura ko nubwo aya makipe azaba ari abanyamahanga, atazahabwa ibihembo bisanzwe bitangwa muri Rwanda Premier League, ahubwo ko azakinira mu itsinda ryayo ryihariye. Ikipe izaba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda ni yo izahabwa igikombe cya shampiyona nyirizina.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Kevin De Bruyne agiye kumara igihe kinini hanze y’ikibuga 

Mu bindi byavuzwe muri icyo kiganiro, Shema Fabrice yagarutse ku bikorwa bigamije kongera ireme ry’imisifurire mu Rwanda, aho yemeje ko muri shampiyona yo kwishyura hitezwe gutangira gukoreshwa uburyo bwa Video Assistant Referee (VAR).

Yagize ati: Turi mu biganiro n’ishami rya VAR rikorera muri Tanzania kugira ngo rizadufashe guhugura abasifuzi bacu. Turateganya ko mu mikino yo kwishyura tuzaba twamaze gutangira kuyikoresha kandi bizatuma habaho umucyo n’ubutabera mu mikino.”

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo, Perezida wa FERWAFA yatangaje ko hari stade enye nshya zirimo kubakwa mu turere twa Gicumbi, Rusizi, Rutsiro ndetse n’iya FERWAFA iri ku cyicaro cyayo i Remera, zikazaba zarangiye bitarenze Ukuboza 2025.

Ati: “Ni umushinga dushyizemo imbaraga. Turashaka ko buri karere mu Rwanda mu myaka ine iri imbere kazaba gafite stade yemewe n’amategeko mpuzamahanga.”

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa gatanu, aho kugeza ubu hari kuvugwa cyane ku bibazo by’imisifurire ndetse n’imikorere y’amakipe mashya yinjiye mu irushanwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru