Connect with us

Imikino

Police Fc ikomeje kwandika amateka muri Shampiyona y’U Rwanda

ikipe ya Police Fc, Ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru Rwanda Premier League. Ibi impamvu yabyo nuko imaze imikino 5 ibanza ya Shampiyona yose iyitsinda.

Police Fc nibwo bwa mbere mu mateka yabo batsinze imikino 5 ibanza ya Shampiyona y’U Rwanda, Ibi byerekana ko iyi kipe uyu mwaka ni komeza gukora ibyo iri gukora ishobora kuzagira ijambo rikomeye kuri Shampiyona y’U Rwanda uyu mwaka w’Imikino wa 2025-2026.

INDI NKURU WASOMA: Chelsea byanze, Man U ikomereza aho yasoreje kuri Liverpool nayo bikomeza kugorana

Ibi Police Fc yabigezeho nyuma yo gutsinda Marines Fc ibitego 2 kuri 1, Ibitego bya Police byatsinzwe na Kwitonda Alain ‘Baca’ ku munota wa 24’, Umuntu-Nigeria Ani Elijah yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 47’, Mu gihe Mbonyumwami Taiba wa Marine yabatsindiye igitego ku munota wa 90’+4’.

Police Fc niyo kipe yonyine itaratsindwa cyangwa ngo inganye mu mikino 5 imaze kurangira muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Muri uyu mwaka w’Imikino turimo wa 2025-2026.

Indi mikino uko yagenze:

 Nyuma y’Umunsi wa 5, Uko Niko amakipe akurikirana gusa APR Fc ifite ibirarane by’Imikino 2.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week44#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino