Connect with us

Imikino

Rashford uri mu bihe byiza I Barcelona yatangaje byinshi mbere yo gukina El Clásico

Rutahizamu w’Umwongereza Marcus Rashford, Ukina mu gihugu cya Spain mu ikipe ya FC Barcelona yaganiye n’itangazamakuru ryiyo kipe ku muyoboro wabo wa YouTube, Abazwa ibibazo bitandukanye n’Abafana n’Umunyamakuru by’Umwihariko bavuga ku mukino wa El Clássico.

Rashford nyuma yo kuva muri Manchester United bitameze neza, Yageze mu ikipe ya Fc Barcelona nk’intizanyo ya Manchester United mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2025.

Rashford ubwo yari asoje imyitozo y’ejo hashize nibwo yaganiye n’Itangazamakuru avuga uko biteguye umukino uzabahuza na Real Madrid ku cyumweru.

Yatangiye avuga ibanga ari gukoresha yitwara neza kuva yagera muri Fc Barcelona kuko amaze gutsinda ibitego 5 n’Imipira 6 yavuyemo ibitego, Icyo n’ikibazo yari abajijwe n’Umunyamakuru.

Yagize ati “Ikipe ni nziza cyane ndimo, Nashakaga kuza ahantu heza hatuma nkora ibikwiye, Kandi nzakomeza no kubikora.

INDI NKURU WASOMA: Hakim Ziyech wakiniye Chelsea ikipe yamusinyishije muri Afurika yamenyekanye

Rashford yakomeje avuga ku mukino wa El Clásico;

” El Clásico ni umukino ukomeye niyo mpamvu naje hano, Kubera imikino nkiyi, Mfite ikizere ko tuzatsinda”.

Rashford Kandi yakomeje avuga ko yifuza kuguma muri Fc Barcelona bitewe n’Uko akomeje kwishimira uwo mujyi nicyo gihugu cya Spain.

“Yego nibyo nizeye kuguma hano igihe kirekire, Nishimiye gukina umupira w’amaguru muri iyi kipe, Kandi ndatekereza nk’umuntu ukunda umupira w’amaguru yizera ko Barcelona ari mwe mu makipe akomeye mu mateka ya ruhago rero n’icyubahiro ku mukinnyi’.

Tubibutseko Umukino wa Real Madrid na Fc Barcelona uzaba ari umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Spain La Liga, Uzaba ku cyumweru saa 17:15. Ikipe ya Real Madrid niyo izakira Uwo mukino kuri Stade Santiago Bernarbéu.

Real Madrid niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 24 mu manota 27 bamaze gukinira mu gihe Fc Barcelona ariya 2 n’amanota 22 kuri 27.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=January2025_week40#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino