Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Mukura Victory Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rusaba ibisobanuro ku misifurire y’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025/26, wabahuje na APR FC tariki ya 19 Ukwakira kuri Kigali Pele Stadium.
Mukura VS yatsinzwe igitego 1-0, ariko ntiyishimiye na gato uburyo umukino wasifuwe, ivuga ko harimo amakosa yagaragaje ubusumbane ndetse n’akarengane ku ruhande rwayo.
INDI NKURU WASOMA : FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaweho imyitwarire idakwiye
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, Mukura isaba ko habaho ubusesenguzi ku byemezo byafashwe muri uwo mukino, harimo guhakanwa kwa penaliti ku ikosa rikorewe Hakizimana Zuberi, igitego cyatsinzwe na Boateng Mensah kikangwa bavuga ko habayeho kurarira, ndetse no kudaha ikarita ya kabiri y’umuhondo Niyigena Clement—byari gutuma ahabwa ikarita itukura.
Uretse kwiyambaza FERWAFA, Mukura VS yanatangaje ko izakomeza gusaba uburenganzira bwayo bwose bwangijwe n’icyo yise “imisifurire itajyanye n’ubunyamwuga”.

Iki kibazo kije gikurikirana andi makosa yagiye agaragara mu mikino itandukanye ya shampiyona ikiri ku ntago.
Kuri uyu munsi kuko The DRUM twabitangaje FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick na Nizeyimana Is’haq, imikino itanu, nyuma y’amakosa akomeye bakoze ku mikino Musanze FC yakiriyemo AS Kigali na Amagaju FC yakiriyemo Bugesera FC ku itariki ya 20 Nzeri 2025.
Nubwo muri uyu mwaka w’imikino FERWAFA yari yazamuye amafaranga ahabwa abasifuzi kugeza ku bihumbi 100 Frw mu rwego rwo kuzamura ireme ry’imisifurire, ikibazo kimeze nk’aho kikiri cyose.
Mukura izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira, ihura na AS Kigali, aho iri ku mwanya wa 6 n’amanota atanu.
Iyi kipe yo mu Karere ka Huye irasaba ko FERWAFA yakurikiranira hafi iby’imisifurire, kugira ngo shampiyona izarusheho kuba irimo ubutabera no guhangana biciye mu mucyo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard