Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi babiri, Patrick Ngaboyisonga na Is’haq Nizeyimana, nyuma yo gusanga barakoze amakosa akomeye mu mikino ya shampiyona basifuye ku itariki ya 20 Nzeri 2025.
Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ivuga ko Patrick Ngaboyisonga, yakoze amakosa ku mukino Musanze FC yakiriyemo AS Kigali kuri Stade Ubworoherane.
Nubwo Musanze yatsinze igitego 1 -0 iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali ,ni umukino utaravuzweho rumwe, dore ko byarangiye bamwe mu bafana n’abatoza binubira imyanzuro ye itavugwaho rumwe.
Naho mugenzi we, Is’haq Nizeyimana, na we yagaragayeho amakosa yagaragajwe mu mukino warangiye ari 0-0 ,ubwo Amagaju FC yari yakiriyemo Bugesera FC kuri Stade Kamena mu karere ka Huye.
Ibyemezo bye byabo byateje impaka, bituma Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA ifata icyemezo cyo kubahagarika imikino itanu, batayobora umukino n’umwe wa shampiyona.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : KNC yaduteye umwete wo kujya gucukumbura niba ‘betting’ na ‘Match Fixing’ iba muri ruhago nyarwanda
Si ubwa mbere Patrick Ngaboyisonga ahagarikwa kuko usibye ko yari mu bagize ishingiro ry’impaka n’imvururu mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’umwaka ushize wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports wasubitswe haciye iminota kubera umutekano mucye watewe n’ibyemezo by’abasifuzi bitanyuze Aba-Rayons.
Ku itariki ya 23 Werurwe 2020,Patrick yigeze guhanwa nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri uwo mukino, igitego cyo kwishyura cya Rayon Sports cyabonetse mu minota y’inyongera, kivugwaho cyane, nyuma y’uko Sugira Ernest asanze umunyezamu wa Gicumbi FC hasi, akamugonga mbere y’uko Ally Niyonzima atsinda.
Ngaboyisonga yemeye icyo gitego, bitera imvururu, birangira umukinnyi wa Gicumbi, Farouk Shabani, ahawe ikarita itukura nyuma yo gusagarira umusifuzi.
Icyo gihe, FERWAFA yamuhagaritse imikino ine, imushinja amakosa nkana no kwica amahame agenga ubutabera mu mukino.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard