Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko abakinnyi be babiri, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, bahawe imbabazi nyuma yo guhanwa kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ubwo bari mu mwiherero w’ikipe mu Misiri.
Tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze itangazo rihagarika by’agateganyo aba bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi 30.
Ibi byatewe n’uko barenze ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi ubwo bari muri myiteguro y’umukino wa CAF Champions League, aho ikipe yari yitegura umukino wo kwishyura wayihuje na Pyramids FC. Ubuyobozi bwavuze ko aba bakinnyi basohotse mu mwiherero nta ruhushya, bikaba byarabangamiye imyiteguro y’umukino.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza Taleb yagaragaje ko icyemezo cyo kubahanisha guhagarikwa cyari kigamije gutanga isomo, ariko atari ugucira abo bakinnyi iteka.
INDI NKURU WASOMA : Hatangajwe icyerekezo gishya cya Nsabimana Aimable nyuma ya Rayon Sports
Taleb yagize ati : “Murabizi, hari amategeko agenga ikipe buri mukinnyi agomba kubaha. APR FC ikora nk’igisirikare. Iyo usohotse mu mwiherero mbere y’umukino, uba uteshutse ku nshingano. Twabihaniye kuko bitari byemewe, ariko twamaze kubabarira,”
Yongeyeho ko nubwo imbabazi zabayeho, aba bakinnyi bagomba kwihanangirizwa no kwibutswa ko gukina muri APR FC bisaba ikinyabupfura kirenze icy’ahandi hose.
“Sy ubu ari mu Ikipe y’Igihugu yitabiriye Coupe Arabe, azagaruka mu ikipe yacu mu byumweru bibiri. Dauda na we twaramubabariye, ariko agomba kumenya ko muri APR FC hatagikinirwa, ahubwo hubahirizwa imyitwarire ya gisirikare.”
Umutoza yasoje avuga ko bazakomeza ibiganiro n’aba bakinnyi kugira ngo basobanukirwe neza indangagaciro za APR FC, bityo ibibazo nk’ibi ntibizongere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard