Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ikipe ya Assabah Sports Club yo muri Libya yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda, Nsabimana Aimable, amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe mu rungabangabo mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, aho yari aherutse gutandukana na Rayon Sports ku mpamvu z’ubwumvikane buke.
Nsabimana Aimable yerekeje muri Libya ku wa 14 Ukwakira 2025, aho yahise atangira imyitozo na Assabah SC, ndetse amaze gukora imyitozo ebyiri.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko abonye amahirwe yo kongera kwiyubaka no kugaruka ku rwego rwe rwiza, ati:“Uyu ni umwaka wo gukora cyane, ndashaka kongera kwiyubaka no kugira ngo ngaruke mu bihe byiza, ndetse no gusubira mu ikipe y’Igihugu.”
INDI NKURU WASOMA : Imigeri yavuzaga ubuhuha n’iby’akarenze umunwa w’uwaciye muri siporo –Ibyaranze icyumweru
Uyu musore yari akiri mu masezerano na Rayon Sports ubwo yahagarikwaga mu bikorwa by’imyitozo ndetse atakigaragara ku rutonde rw’abakinnyi. Byatumye atangira gushakisha uko yabona ahandi ho gukina, nyuma y’ibibazo by’imishahara n’amasezerano atubahirijwe.
Nsabimana yasinye amasezerano muri Murera muri Nyakanga 2024, yemerewe miliyoni 15 Frw, ariko ahabwa miliyoni 2 Frw gusa. Ibyo byateje impaka ndende hagati ye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugeza ubwo yatangiye kutitabira imyitozo .
Amakuru avuga ko abandi bakinnyi nka Aziz Bassane na Prinse Elenga bishyuwe ibirarane byabo, mu gihe Aimable we amaso yaheze mu kirere kugeza ubwo yishyuwe miliyoni 8 Frw igihe yari mu ikipe y’igihugu Amavubi, asigaranwamo miliyoni 5 Frw.

Muri Mutarama 2025, Aimable yandikiye ikipe ayisaba gusesa amasezerano, ariko Rayon Sports imusubiza imushinja guta akazi. Byarangiye ajyanye ikibazo muri FERWAFA, impande zombi zirahamagarwa ngo zige ku mizi y’amakimbirane.
Nyuma y’ibi byose, Nsabimana yahagaritswe burundu mu bikorwa by’ikipe, ntiyongere gusabirwa ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona ya 2024/2025.

Uyu myugariro w’imyaka 26 y’amavuko yerekeje muri Libya, aho agiye gukinira Assabah SC, ikipe yo mu cyiciro cya mbere.
Ni ahantu agiye gusanga abandi banyarwanda nka Manzi Thierry na Bizimana Djihad, bakina muri Al Ahli Tripoli.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard