Connect with us

Imikino

Rwanda Premier League : Rayon Sports yakuyeho amapfa y’intsinzi , As Kigali yitwara neza

Nyuma y’iminsi 35 itabona intsinzi, ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubiza icyizere abafana bayo ubwo yatsindaga Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Kigali Stadium ku wa Gatandatu saa 18:30.

Uyu mukino watangiye utungurana, kuko ku munota wa mbere gusa Tambwe Gloire yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze ku mupira mwiza yari ahawe na Aziz Bassane, umunyezamu wa Rutsiro FC ntiyabasha kuwufata neza, umupira umucika ujya mu izamu.

Rutsiro FC ntiyatinze kwishyura kuko ku munota wa 8, Mbombele Jonas yishyuriye ikipe ye nyuma y’umupira wari wasubijwe inyuma na Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”. Iryo shoti rikomeye ryahise rijya mu nshundura, ibitego bihita biba 1-1.

Iminota yakurikiyeho yibanze cyane ku mukino wo hagati, nubwo Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye bwo kongera kubona igitego binyuze kuri Musore Prince, ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 42, Bigirimana Abedi yongereye agahinda kuri Rutsiro FC atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku mupira mwiza wahinduwe na kapiteni Serumogo Ally Omar. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-1.

Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda igitego cya gatatu binyuze kuri penaliti yatewe na Bigirimana Abedi nyuma y’ikosa rikorewe Bassane na Nzana Ebini. Gusa umunyezamu wa Rutsiro FC yagaragaje ubuhanga bwinshi ayikuramo.

INDI NKURU WASOMA : AS Kigali irangamiye gusimbuza Shema Fabrice 

Mu minota ya nyuma y’umukino, ku munota wa 90, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Aziz Bassane, ku mupira mwiza yari ahawe na Tambwe Gloire, bityo umukino urangira ari ibitego 3-1.

Iyi ntsinzi yahise ishyira Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, mu gihe Rutsiro FC yamanutse ikajya ku mwanya wa nyuma.Aziz Bassane Koulagna wa Gikundiro ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino .A male soccer player in blue uniform with number 13 stands on a grassy field holding a large check labeled Be One Gin Man of the Match for APR Match X with amount 700,000 crossed out, next to a tall bottle of Be One Gin, surrounded by orange banners featuring lion emblem and Rwanda Premier League text, under stadium lights at night.

Mu yindi mikino yabaga muri Rwanda Premier League, AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0, AS Muhanga inganya na Etincelles FC 1-1, naho Bugesera FC na Gasogi United ntizabonye igitego na kimwe zinganya 0-0.

Kuri iki cyumweru kuri sitade yitiriwe umunyabigiwi Pele, Police FC iracakirana n’Amagaju FC saa Cyenda, naho APR FC yakire Mukura VS saa 16:30 .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino