Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ntiyatinze gutanga ubutumwa bw’ishimwe n’ishimwe ku bakinnyi n’abagize uruhare bose muri uru rugendo rugana muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, aho Igikombe cy’Isi kizabera.
Mu mukino utazibagirana wabaye mu cyumweru gishize, ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, yegukanye intsinzi y’agaciro itsinda u Rwanda ibitego 3-0, bikayihesha itike yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ni intsinzi itari isanzwe, kuko yahise ituma iyi kipe ifata umwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota 18, imbere y’Ikipe ikomeye nka Nigeria.
Abakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino barimo T. Mbatha, O. Appollis na E. Magkopa, bose batsinze ibitego byatumye u Rwanda rutakariza amanita atatu i Mbombela. Uyu mukino waranzwe no gukina ku rwego rwo hejuru no guhuza neza kw’abakinnyi ba Bafana Bafana, byatumye babona intsinzi ishimishije.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ramaphosa yagize ati: “Mwabikoze neza, Bafana Bafana nyuma yo gukatisha itike mu Gikombe cy’Isi 2026. Ibendera ryacu ritegerejwe muri Mexique, muri Leta Zunze za Amerika no muri Canada mu birango bizaba bitera akanyabugabo abakinnyi.”
INDI NKURU WASOMA : “Ndicuza kuba ndi gukorana na Muhirwa Prosper” – Twagirayezu Thaddée yamennye
Yongeyeho ko iki ari igihe cyo kwishimira ibikorwa byagezweho n’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bose babigizemo uruhare.
Bafana Bafana yiyongereye ku yandi makipe ya Afurika amaze kubona itike irimo Misiri, Senegal, Ghana, Côte d’Ivoire, Tunisie na Cape Verde.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

