Connect with us

Amakuru

Real Madrid mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Barcelona

Mu gihe El Clásico [umukino hagati ya Real Madrid na FC Barclona] igihe gito ngo ibe, inkuru itari nziza yageze ku bakunzi ba Real Madrid: myugariro wabo ukiri muto, Dean Huijsen, aracyari mu mvune, bikaba biteye impungenge kuri Real Madrid mu gihe ikiruhuko cya FIFA kiri kugana ku musozo.

Dean Huijsen yakomeretse mu kagombambari mu mikino na Villarreal, ndetse ntabwo yitabiriye imyitozo y’ikipe y’igihugu muri uku kwezi.

Abaganga bavuze ko gukira kwe bishobora gufata iminsi hagati ya 12 na 15 ndetse n’iminsi 18 mbere y’uko umukino wa El Clásico uzabahuza na FC Barcelona uba.

Icyakora, nk’uko ikinyamakuru AS kibitangaza, amakuru ava muri Los Blancos avuga ko ubwoba bwatangiye kwiyongera.

Ubu Huijsen arimo gukora imyitozo, gusa adakorera hamwe mu myitozo rusange n’ikipe. Bivuze ko atazakina umukino wa Getafe uri mu mpera z’iki cyumweru, kandi amahirwe yo kumubona mu mukino wa Juventus mu cyumweru gitaha cyangwa mu wa FC Barcelona ku itariki ya 26 Ukwakira, aracyari make.

Real Madrid ntabwo ishaka kumwihutisha ngo agaruke adakize neza, kuko bashobora guhombya byinshi aramutse yongeye kugira imvune. Niyo mpamvu bahitamo kumurinda, n’ubwo yaba akenewe cyane, cyane cyane mu mukino ukomeye nka El Clásico aho ubushobozi bwe bwo gutanga imipira ava inyuma bwari kuba ingenzi cyane.

INDI NKURU WASOMA : Afhamia Lotfi agomba gusubizwa mu nshingano – Muhirwa Prosper

Mu gihe Huijsen yaba atabashije kugaruka, Militao na Raúl Asencio nibo bazatangira mu mutima w’ubwugarizi, Fede Valverde agakinira ku ruhande rw’iburyo naho Álvaro Carreras ku ruhande rw’ibumoso. Gusa kuba Huijsen adahari ni igihombo gikomeye ku buryo bwo kubaka umukino wabo uturutse inyuma.

Nubwo abafana ba Real Madrid bari bizeye ko uyu musore azaba yiteguye neza ku munsi w’uyu mukino ukomeye, icyemezo cya nyuma kizashingira ku kuba yaba yabashije gukora imyitozo nibura rimwe n’abandi bakinnyi mu minsi icyenda iri imbere .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru