Connect with us

Amakuru

AMASHUSHO – Denis Omedi wa APR FC yeretse umunya-Algeria aho abera mubi mu gipfunsi!

Ku munsi wejo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, habaye agashya mu mukino wahuje ikipe y’igihugu ya Uganda n’iya Algeria, umukino usoza itsinda G mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uwo mukino, Denis Omedi ukinira APR FC ya hano mu Rwanda, yagaragaye mu gisa n’imirwano ikomeye n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Algeria, Samir Sophian Chergui usanzwe akinira Paris FC yo mu Bufaransa.

Uyu mukino wari urimo ishyaka rikomeye cyane cyane ku ruhande rwa Uganda, yashakaga gutsinda ngo ibone amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka.

Ku munota wa 6 gusa, Steven Mukwala yari yamaze gufungura amazamu atsindira Uganda igitego cya mbere. Ariko Algeria, yari yamaze kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Isi, yaje kugaruka mu mukino iza gutsinda ibitego 2-1, byose bibonetse kuri za penaliti ku minota wa 81 na 99.

INDI NKURU WASOMA : Abakinnyi ba APR FC bari basanzwe bafite imisatsi yihariye, bogoshe

Nyuma y’igitego cya mbere cya Algeria, ku munota wa 82, umukino watangiye gufata indi sura kubera imyitwarire y’abakinnyi bamwe.

Ibyakurikiyeho byari ibitangaje ubwo Denis Omedi yasabwaga guca ku ruhande rwari ruriho Samir Chergui ariko undi amwima inzira. Aho ni ho imirwano yahereye, bombi batangira gutongana birangira bakubitanye ibipfunsi mu buryo byanateje akaduruvayo ku kibuga.

Abasifuzi n’abashinzwe umutekano bahise binjira hagati yabo kugira ngo imirwano idakomeza ndetse no gukumira ko n’abandi bakinnyi babyivangamo. Nta wakomeretse ariko byabaye ngombwa ko abatoza bombi basimbuza abo bakinnyi bahise bavanwa mu kibuga n’umusifuzi.

Uganda yasoje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, mu gihe Algeria isoje ifite amanota 25, ikaba yaratsinze na Uganda mu mukino ubanza ibitego 3-0.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru