Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR FC bakomeje guteza urujijo n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko hasohotse amafoto abagaragaza bakuyeho imisatsi yihariye bari bafite .
Amwe mu mafoto The DRUM yabonye ubwo iyi kipe yakoreraga imyitozo kuri sitade Ikirenga i Shyorongi yo kwitegura umukino wa Shampiyona; abakinnnyi barimo myugariro Niyigena Clement ,Mamel Dao na William Togui bari basanzwe bazwiho kugira imisatsi myinshi kandi ifunze mu buryo budasanzwe bafashwe na kamera bigaragara ko bamaze kuyogosha .
Si inshuro ya mbere ibi biba muri iyi kipe kuko no mu myaka yashize iyi kipe yigeze gufata umwanzuro nk’uyu wo kubuza abakinnyi kugira icyo uwayiyoboraga icyo gihe yise ‘ibisatsi bitendera’.
INDI NKURU WASOMA : Igihombo kuri FC Barcelona yitegura gukina na Real Madrid
Ibi bibaye mu gihe muri Gitinyiro hatarimo umwuka mwiza na gato nyuma yo kuvanwamo isuzuguwe n’ikipe ya Pyramids FC ku giteranyo k’ibitego bitanu ku busa .
Ibi byahise bikurikirwa nuko Ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 , Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Umunya-Ghana Dauda Yussif n’Umunya-Mauritania Mamadou Sy bari mu mwaka wabo wa nyuma w’amasezerano basinyiye APR FC mu mpeshyi ya 2024, bose bari bagaragaye mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League APR FC yatsindiwemo na Pyramids FC ibitego 2-0 mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 2025, aho Dauda Yussif yabanje mu kibuga naho Mamadou Sy akinjira asimbuye.
APR FC izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm








