
The Drum ,tubahaye ikaze muri gahunda yacu nshya y’amakuru yaranze icyumweru mu isi y’imikino haba mu Rwanda ,ku mugabane w’Afurika ndetse no ku mugabane w’u Burayi .
Gutsindwa kw’amavubi
Aya makuru yaranze iki cyumweru cyatangiye tariki ya 6 Ukwakira 2025 reka tuyahere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026 wayihuzaga na Benin .
Uyu mukino warangiye Benin itahanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’igitego 1-0 itsindiye u Rwanda mu maso ya Perezida Kagame wari waje kuyishyigikira..U Rwanda ruguma ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota 11.
APR FC yahagaritse abarimo Dauda Yussif na Mamadou Sy
Indi nkuru yavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iy’ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko bwahagaritse iminsi 30 abakinnyi, Dauda Yussif na Mamadou Sy nyuma y’imyitwarire mibi yabagaragayeho ubwo ikipe ya bo yari mu Misiri mu mukino wa CAF Champions League.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze, bwatangaje ko Sy na Yussif, barenze nkana ku mabwiriza y’umutoza n’ubuyobozi ubwo ikipe yari i Cairo mu Misiri.
Ikibazo cya Ka-Boy wagirizwaga kugira ubugabo cyahawe umurongo
Muri ruhago y’abagore ; Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], ryavuze ko ibirego by’amakipe atandukanye asaba ko Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” ukinira Yanga Princess ahagarikwa muri shampiyona y’abagore kubera kuba yaba ari umugabo, nta shingiro bifite.
Amakipe yavugaga ibi, yashimangira ko abona uyu rutahizamu wa She-Amavubi, arusha imbaraga abakobwa bakinana muri iyi shampiyona. Gusa ibi birego byatewe utwatsi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu.
INDI NKURU WASOMA : Volleyball:Group Scolaire Marie Mercie yatangiye neza muri Shampiyona y’abato
Afahmia Lotfi na Gikundiro bashashe inzobe
Mu Murera ; Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye n’umutoza Afahmia Lotfi mu nama yasuzumiwemo umusaruro w’iyi kipe ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko intego itari ukumenyesha umutoza ko agiye kwirukanwa, ariko Rayon Sports yo yamaze gufata mwanzuro wo gutandukana na Afahmia Lotfi ku buryo bishobora gutangazwa igihe icyo ari cyo cyose.
Kirehe Race yaratangiye mu mpera z’iki cyumweru
Mu magare ; Isiganwa ngarukamwaka rya Kirehe Race ryatangiranye isura nshya n’umuvuduko udasanzwe, ubwo Alejandro Gainza Rodríguez, Umunya-Espagne ukinira Ikipe ya May Stars, yegukanaga intsinzi y’umunsi wa mbere mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Uguhagarikwa kw’ibikorwa by’Inzozi Lotto
Inzozi Lotto yari yitezweho gushyigikira iterambere rya siporo mu Rwanda yarahagaritswe ; Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’Imikino y’Amahirwe (NLGC), ruheruka gutangaza ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.
Mu itangazo rya RDB ryo ku wa 2 Ukwakira 2025, ryambura Carousel Ltd uburenganzira bwo gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga wa Inzozi Lotto, uru rwego rwavuze ko iyi sosiyete yambuwe uburenganzira “kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.”
Rwanda Premier League yize ku mitangire myiza y’ibihembo by’abitwaye neza
Rwanda Premier League yanonosoye iby’imitangire y’ibihembo by’abitwaye neza; Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ku cyicaro cya FERWAFA, habereye inama idasanzwe yahuje ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’akanama nkemurampaka kazajya gatoranya abahize abandi muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye.
Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ugushimangira umucyo n’ubutabera mu gutoranya izi ndashyikirwa, hanagaragazwa uburyo ibihembo bigiye gushyirwaho bizafasha guteza imbere abakinnyi n’irushanwa muri rusange.
Mohammed Salah yaciye agahigo kadasanzwe
Mohamed Salah yaciye agahigo gakomeye ;Rutahizamu w’umunya-Misiri ukina muri Liverpool FC, Mohamed Salah, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’umunyafurika wujuje ibitego 20 mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi.
Sitade ya Emirates y’ikipe ya Arsenal igiye kuvugururwa
Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangiye gutekereza uko yakwagura stade yayo ‘Emirates Stadium’ ikongererwa umubare w’abafana yakira bakarenga ibihumbi 60.
Amakuru avuga ko ibi biganiro biri mu ntangiriro, ndetse mu gihe umwanzuro wafatwa yazajya yakirira imikino yayo kuri Stade y’Igihugu ‘Wembley’ mu gihe ibikorwa byo kuvugurura bizaba biri gukorwa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

Must See
-
Amakuru
/ 15 hours agoPerezida Ramaphosa yashimiye Bafana Bafana iheruka gukubita agashyi Amavubi
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ntiyatinze gutanga ubutumwa bw’ishimwe n’ishimwe ku bakinnyi n’abagize...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 16 hours ago“Ndicuza kuba ndi gukorana na Muhirwa Prosper” – Twagirayezu Thaddée yamennye!
Mu gihe ibintu bitifashe neza muri Rayon Sports, Perezida wayo Twagirayezu Thaddée yagaragaje ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 21 hours agoAmakipe yo muri Premier League yacitsemo ibice bigeze ku cyemezo cy’imikoreshereze y’imari
Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo haterane inama izafata icyemezo cy’itegeko rishya rigenga imikoreshereze...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 day agoVolleyball : RRA VC iri kwiyubuka mu buryo bukomeye
Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2025/26 izatangira ku wa...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoUmurundi yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports
Mu birori byabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove, ikipe ya...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (19,502)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (15,674)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (15,304)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (15,030)
- SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga (14,226)