Connect with us

Amakuru

AMASHUSHO _ Eric Nshimiyimana yahamije ko Amavubi yiteguye

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi ,Eric Nshimiyimana yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo ikipe yitware neza ku mukino bafitanye na Benin mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kigomba kubera muri Canada ,Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu nyuma y’imyitozo ibanziriza umukino yabereye kuri sitade Amahoro nk’ikibuga nyirizina kigomba kuberaho uyu mukino ; Eric yatangaje ko ikipe yose yiteguye kandi yizeye kuzongera gusubiramo amateka ya 2011 .

Aho yagize ati : ” Turi tayali kabisa …Kuba twaratsinze muri 2011 ni amateka ariko tugomba gukora andi mateka , Inshallah [..mana izabidufashemo…]”

Uyu mutoza wungirije Umunya-Algerie Adel Amrouche yasabye abanyarwanda muri rusange kuza kuba kubashyigikira ku bwinshi kugira ngo nabo babone imbaraga zo kwitwara neza .

INDI NKURU WASOMA : Adel Amrouche yacyeje Mangwende mu buryo budasanzwe ! 

U Rwanda rurakira Benin kuri Stade Amahoro saa 18h00’, tariki ya 14 Ukwakira 2025 rusure Afurika y’Epfo basoza imikino y’Itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 .

Dushingiye mu mboni z’umunyamakuru wacu wakurikiye imyitoza ya nyuma y’iyi kipe ngo nta kabuza uwitwa Ntwari Fiacre agomba kubanza mu izamu ,Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry ni bo bashobora kuza kubanza mu bwugarizi ; bakaza gufatikanya n’abarimo Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad , Muhire Kevin ,Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.

Mu mibare y’Amavubi biracyashoboka kuba aya mbere bakajya mu Gikombe cy’Isi, birasaba gutsinda iyi mikino yombi.

Ubu Bénin na Nigeria zifite 14, Nigeria n’u Rwanda zikagura 11, Lesotho 9 na Zimbabwe 4.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru