Umukinnyi w’ikipe ya Chelsea, Cole Palmer, ari gukomeza kugorwa n’imvune yo mu rukenyerero (groin) yagize, bikaba biteganyijwe ko azamara ibindi byumweru byinshi adakandagira mu kibuga, bityo bikagabanya amahirwe yo kumubona mbere y’ Ugushyingo.
Palmer amaze imikino itatu adakina — harimo uwo Chelsea yakinnye na Brighton, Benfica ndetse na Liverpool — nyuma yo gukurwa mu kibuga ku munota wa 21 mu mukino bari batsinzwe na Manchester United ku wa 20 Nzeri.
Iyo mvune ni yo yari yamubujije gukina imikino ya West Ham na Fulham mu kwezi kwa Munani, nyuma yo gukomerekera mu myitozo ya mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino, nyuma w’igikombe cy’isi cy’amakipe.
Ibi bivuze ko kugeza ubu, Palmer amaze kugaragara mu mikino ine gusa y’amarushanwa atandukanye muri uyu mwaka, kandi umukino umwe rukumbi ni wo yabashije kurangiza iminota 90 mu buryo bwuzuye — ubwo Chelsea yakinaga umukino wa mbere wa shampiyona na Crystal Palace.
Nyuma y’aya makuru bituma nta gitangaza kirimo kuba atagaragaye mu rutonde rw’abakinnyi b’u Bwongereza bagomba kwitabira imikino mpuzamahanga y’iki cyumweru.
Umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yatangaje ko ibibazo byo mu rukenyerero bishobora kwiyongera vuba bikaba indwara y’igihe kirekire niba bititaweho neza.
Binagaragara ko Palmer ashobora kutagaragara mu mukino ukomeye Chelsea izakinamo na Tottenham tariki ya 1 Ugushyingo,mu yaba amaze ibyumweru bitandatu hanze.
Byitezwe kandi ko atazakina n’amakipe arimo Nottingham Forest muri shampiyona, Ajax (mu mikino ya Champions League), Wolves na Sunderland.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇