Connect with us

Amakuru

Umukinnyi wa Togo ntazongera kunyeganyega – Byagenze bite ?

Samuel Asamoah, umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ya Togo ndetse n’ikipe ya Guangxi Pingguo yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, yagize impanuka ikomeye kuri iki cyumweru ishobora kumusigira ubumuga bukomeye .

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yakomeretse ubwo yakubitaga umutwe ku cyapa cyamamaza kiri ku nkengero z’ikibuga, nyuma yo gusunikwa n’umukinnyi wo mu ikipe bari bahanganye mu mukino wa shampiyona wabereye mu Bushinwa.

Ku wa mbere, ikipe ye ya Guangxi Pingguo yatangaje ko Asamoah yagize imvune ikomeye ku ijosi, byatumye avunika bikomeye imitsi y’ijosi ndetse n’iyangirika rikabije ku mitsi ijyana ubutumwa bw’ubwonko, bikaba bishobora kumusigira ubumuga bwo kutongera kugenda, buzwi nka paraplegia [ Paralysie].

INDI NKURU WASOMA : Umweyo muri Murera – Lotfi mu muryango usohoka, ayo kumwishyura n’ikibazo ndetse n’umusimbura we!

Paraplegia ni indwara iterwa no kwangirika k’umugongo cyangwa imitsi ijyana ubutumwa ku bwonko, bigatuma umuntu atongera kwinyeganyeza cyangwa gutambuka akoresheje ibice byo hasi by’umubiri we.

Nyuma y’iyo mpanuka, ikipe ya Guangxi yemeje ko Asamoah yahise ajyanwa mu bitaro, ajya gusuzumwa ndetse akanabagwa mu buryo bwihuse.

Ubu ari koroherwa, nubwo hakiri kare kumenya niba azakira burundu.

“Uko azagenda akira bizatangazwa mu minsi iri imbere nyuma y’isuzuma ryimbitse,” nk’uko ikipe ye yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze.

Umukinnyi wamusunitse, Zhang Zhixiong ukinira Chongqing Tonglianglong, yahise ahanwa n’umusifuzi ahabwa ikarita y’umuhondo, ibintu byavugishije benshi bibaza ku ruhare rwa za komisiyo z’imyitwarire n’umutekano mu mikino.

Asamoah, yakinnye imyaka myinshi mu Bubiligi mbere yo kwerekeza mu Bushinwa mu 2024; yambaye umwambaro w’igihugu cya Togo inshuro esheshatu.

Iyi nkuru ije ikurikira iy’indi ibabaje y’umukinnyi w’imyaka 21, Billy Vigar, wahoze mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal, witabye Imana mu kwezi gushize nyuma yo gukubitwa umutwe ku rukuta rwa sima ruri ku ruhande rw’ikibuga ubwo yakinaga na Chichester City FC yo mu Bwongereza.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru