Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025, ikipe ya Marines FC yatangaje ko rutahizamu wayo, Mbonyumwami Taiba, yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, asimbuye Joy-Lance Mickels wagize imvune y’imbavu itamwemerera gukina.
Joy-Lance Mickels, ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, yari aherutse guhamagarwa bwa mbere mu Mavubi kugira ngo azayifashe mu mikino y’umunsi wa 9 n’uwa 10 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Nyamara, mbere yo kwitabira, yagize imvune ubwo yakinaga na FK Karvan Evlakh, ahita ajyanwa kwa muganga.
Ikipe ye, Sabah FK, yemeje ko Mickels yavunitse imbavu, nubwo nta mvune ikabije yamugaragayeho. Gusa abaganga bagaragaje ko akeneye igihe cyo gukira, bityo ntibishoboka ko yakwitabira iyi mikino.
INDI NKURU WASOMA : Micheal Sarpong watakiye Rayon Sports yatereye ivi umukunzi we
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa mbere tariki ya 6 Ukwakira, Mickels yashimiye u Rwanda rwamugiriye icyizere, avuga ko nubwo atabashije kwitabira, agifite inzozi zo gukinira Amavubi.

Mu mwanya we, Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yahise ahamagara Mbonyumwami Taiba wa Marines FC, wari waherukaga guhamagarwa mu mwaka ushize wa 2024.
Taiba yiteguye guhita yinjira mu mwiherero w’ikipe, aho agomba kwifatanya na bagenzi be mu myitozo.
Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura kwakira ikipe ya Bénin ku wa 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, mbere yo gusura Afurika y’Epfo ku wa 14 Ukwakira 2025.
Iyi mikino izaba ari ingenzi cyane, dore ko Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu itsinda C riyobowe na Bénin na Afurika y’Epfo bifite amanota 14, mu gihe u Rwanda na Nigeria bafite 11.
Mbonyumwami Taiba yitezweho kuziba icyuho cya Mickels no gufasha Amavubi mu gice cy’ubusatirizi mu gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_