Michael Sarpong, wigeze kwatakira ikipe ya Rayon Sports , yashyize iherezo ku rugendo rw’ubusore ubwo yambikaga impeta umukunzi we w’Umunyamerika, Tierra Wright.
Ni igikorwa cyaranzwe n’amarangamutima menshi, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bombi basanzwe batuye.
Ibi birori byabaye ibidasanzwe, byitabiriwe n’inshuti za hafi n’abagize imiryango yombi,mu rwego guhamya urukundo ruhamye ruri hagati yabo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Michael Sarpong yagize ati:
“Amasengesho y’ibihe byose, ibyishimo, kudahinduka n’urukundo byangejeje kuri ibi bihe na we. Ndashima impano y’urukundo, ubwiza bw’umwunganizi n’urugendo tugiye kugendana. Muri wowe ntabwo nabonye urukundo gusa, ahubwo umwunganizi, inshuti ndetse n’urugo rw’iteka ryose ku mutima wanjye.”







Ku rundi ruhande, Tierra Wright na we ntiyazuyaje kugaragaza uko yiyumva n’uburyo yishimiye umukunzi we, aho yanditse ati:
“Ndacyasakuza kubera umukunzi wanjye! Ku bagore beza b’inshuti zanjye, niba umugabo atari mwiza kuri wowe, mureke. Umugabo wa nyawe ntatuma umuhiga.”
INDI NKURU WASOMA : INSIDER- David Raya yongeyereye amasezerano muri Arsenal
Iyi nkuru y’urukundo ya Sarpong izanye isura nshya ku buzima bwe bwite, nyuma y’uko mu mwaka wa 2020 yari yarakoze ibirori by’akataraboneka byo kwizihiza isabukuru y’umunyarwandakazi witwa Djazilla, bari barabaye inshuti magara ndetse bikavugwa igihe kinini ko baba bari no mu rukundo.
Nyuma y’igihe gito, urukundo rwabo rwaje kurangira, bituma buri wese akomeza inzira ye.

Uyu musore wamamaye cyane mu Rwanda hagati ya 2018 na 2020 ubwo yari rutahizamu wa Murera, yanashyize amafoto n’amashusho kuri konti ze za Instagram na Facebook agaragaza uko yateye ivi asaba Tierra kuzamubera umugore, maze nawe arabyemera mu byishimo byinshi.
Uyu Rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong ni nawe watowe nk’uwahize abandi mu mwaka ushize w’imikino 2019/20 mu ikipe ya Rayon Sports, igihembo icyo cyategurwaga n’itsinda ry’abafana rya March Generation ku bufatanye n’Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL rusanzwe rukorana na Gikundiro .

Michael Sarpong wari watsinze ibitego 16 muri shampiyona mu mwaka we wa mbere akinira Gikundiro, yatowe nk’umukinnyi w’umwaka nyuma yo guhigika abarimo Mugheni Kalule Fabrice, Mazimpaka André, Iradukunda Eric Radu na Ulimwengu Jules
Muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe bwari burangajwe imbere na Munyakazi Sadate.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

