Connect with us

Amakuru

Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League, iracakirana na Pyramids FC yo mu Misiri, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium saa munani z’amanywa.

Ni umukino utegerejwe na benshi cyane, kuko APR FC imaze imyaka 8 idatsindirwa mu rugo muri iri rushanwa. Ku nshuro ya nyuma, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindiwe i Kigali ku wa 2 Mutarama 2017, itsinzwe na Zanaco FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze.

APR FC, iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, izaba ishaka gukomeza kwandika amateka no kwihorera kuri Pyramids FC, ikipe yo mu Misiri yagiye iyikuramo inshuro nyinshi mu myaka yashize.

Imibare igaragaza ko amakipe yombi amaze guhura inshuro enye. Mu mwaka ushize, banganyije 1-1 i Kigali, ariko Pyramids FC itsinda umukino wo kwishyura ibitego 3-1.

Muri 2023, nabwo bari bahuye; banganya 0-0 i Kigali, Pyramids FC itsinda 6-1 iwayo. Ni isomo rikomeye ku bakinnyi ba APR FC, risaba kwitonda no gukinira ku rwego rwo hejuru bijyanye nuko basabwa kwitwara neza uyu munsi kugira ngo babone impamba ihagije yo kuzajyana mu Misiri.

Mu mikino 72 APR FC imaze gukina muri CAF Champions League, yatsinzemo 25, inganya 17 itsindwa 30. Kuri iyi nshuro, ni ku nshuro ya 16 igiye guhura n’ikipe yo mu Misiri, aho yatsinze rimwe gusa mu 2004 itsinda Zamalek ibitego 4-1, inganya nazo inshuro 4, itsindwa 9.

INDI NKURU WASOMA : Umunyarwandakazi yakoze amateka muri Lyon Half Marathon2025

Nubwo hari urugendo rutoroshye, APR FC izirikana ko yabashije kugera muri ½ cy’icyaho ze ari irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri 2003 ryitwaga African Cup Winners’ Cup icyo gihe.

Icyo gihe yasezereye amakipe akomeye nka US Kenya, Etoile du Congo, na Asante Kotoko mbere yo gusezererwa na Julius Berger.Kugura amatike birakomeje ndetse kugeza ku munsi wejo  ubuyobozi bwa Kacyiru bwemezaga ko  ku kigero cya 85% amatike amaze gucuruzwa.

Kugeza ubu nawe wagura iyawe ukanda *662*700*1212#.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru