Umukinnyi w’umunya-Slovenia Tadej Pogačar, usanzwe ari na nimero ya mbere mu mukino w’amagare ku isi, yashimangiye ko isiganwa rya Shampiyona y’Isi riri kubera i Kigali riri ku rwego rwo hejuru kurusha iryabereye muri Australia mu mwaka wa 2022.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi wejo , Pogačar w’imyaka 27, yavuze ko imiterere y’imihanda yo mu Rwanda itandukanye cyane n’iyo yigeze gusiganirwamo ahandi hose.
Aho yagize ati: “Isiganwa rirakomeye ariko imiterere y’imihanda iri aha ikubye mu bwiza inshuro 10 iyo muri Australia. Sinshaka kwibasira Abanya-Australia ariko hano haraharuta kure.”
Uyu mukinnyi, umaze kwegukana Tour de France inshuro enye, yanavuze ko yiteguye guhatana mu bindi by’icyiciro byumwahiro icy’abagabo bakuze mu isiganwa ryo ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; AMAFOTO -Umwongereza yanikiriye izindi ngimbi muri shampiyona y’isi
Pogačar yavuze ko imyiteguro y’iri siganwa yayitangiye kera, kandi ari mu bihe byiza cyane by’imyitozo.
Ati: “Ndi hano nditeguye. Amaguru yange afite imbaraga. Ikipe twazanye ni nziza kandi intego ni ugutsinda. Umwuka wo mu mihanda n’abafana uradushyigikiye, bituma turushaho kugira icyizere,”.
Ku bijyanye n’imihanda, yavuze ko Mont Kigali no kwa “Kwa Mutwe” ari hamwe mu hantu h’ingenzi azibandaho.
Yagize ati: “Amabuye yo hano ateye mu buryo bwihariye, atandukanye n’ayo mu Bubiligi. Harazamuka cyane, bituma isiganwa rikomera cyane. Biratangaje kubona inzira nk’iriya ikoreshwa rimwe gusa.”
Pogačar yavuze kandi ko ari iby’agaciro kubona Shampiyona nk’iyi ibera ku mugabane wa Afurika.
“Amasiganwa y’Isi akwiye kugera no mu bice nk’ibi. Ni heza hano, imihanda imeze neza, umwuka ni mwiza. Iki ni ikimenyetso ko umukino w’amagare uri kugera hose.”
Ikipe y’Igihugu ya Slovenia bazaba bari kumwe inabarizwamo abandi bakinnyi bakomeye nka Primož Roglič, Matej Mohoric na Luka Mezgec.
Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu 58, barimo Evenepoel Remco w’u Bubiligi, Pidcock Thomas w’u Bwongereza, n’abandi bo muri Denmark, Colombia n’ahandi.
Abategura iri rushanwa batangaje ko intera izasiganwa ari kilometero 267.5, ikaba iri mu ziremereye mu mateka y’amasiganwa aheruka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c