Connect with us

Imikino

Robert Lewandowski yafashije Barcelona kwikura imbere ya Real Oviedo

Mu mukino wabanje kuyigora, ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Oviedo ibitego 3-1 nyuma yo kubanza gutungurwa mu gice cya mbere mu mukino wabereye wa LA LIGA kuri sitade ya Carlos Tartiere.

Real Oviedo yatangiye neza cyane, itsinda igitego cya mbere ku makosa ya  bamyugariro n’umuzamu wa Barcelona, Joan Garcia. Alberto Reina ni we wabyaje umusaruro aya makosa, atsinda igitego cyagaragaje ko Oviedo yaje gukina atari ukuza gutanga amanota atatu biraho.

Uretse igitego cyaje gitunguranye, uyu mukino wanagaragayemo agahigo kaciwe na Santi Cazorla, wabaye umukinnyi w’imyaka 40 wari ubanje mu kibuga mu mukino we wa mbere muri La Liga hamwe n’iyi kipe y’iwabo ya Real Oviedo.

Cazorla, wahoze akinira Arsenal n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yaherukaga gusubira muri Oviedo muri 2023 nyuma yo kuyivamo muri 2003 atabashije kuyikinira mu buryo bwemewe kubera ibibazo by’amikoro yagize.

Barcelona ntiyatinze kugaruka mu mukino. Eric Garcia yatsinze igitego cya mbere cya Barca nyuma y’uko umuzamu Aaron Escandell akoze akazi gakomeye ariko umupira ukamucika ukajya mu rushundura.

Ntibyatinze, Lewandowski na Araujo bakurikiyeho, buri wese atsinda igitego mu buryo bugaragaza ubuhanga bwabo ndetse n’ubunararibonye Barcelona isanzwe ifite bwo ku rwego rwo hejuru.

Igitego cya Lewandowski cyaturutse ku mupira mwiza wa Frenkie de Jong, aho yateye umupira wo mu kirere watereshejwe umutwe na Lewandowski, unyura munsi y’inguni y’ubumuso bw’umutambiko w’izamu.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Umufaransa yatorewe gukomeza kuyobora UCI

Araujo nawe yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yateye n’umutwe waturutse kuri koruneri ya Marcus Rashford – uyu akaba yaratanze indi assisti ya gatatu mu mikino itatu.

N’ubwo Oviedo yagerageje gushaka amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo k’ibitego yari yatsinzwe, igitego kimwe batsinze ntago cyabahesheje n’inota rimwe. Bagarutse mu rugo bafite amanota 3 gusa mu mikino 6, bakaba bagumye mu murongo w’amakipe ari mu kaga ko kumanuka.

Ku rundi ruhande, Barcelona yakomereje ku muvuduko mwiza, igabanya ikinyuranyo hagati yayo na Real Madrid iyoboye urutonde.

Uwabaye umukinnyi w’umukino ni Eric Garcia  nyuma yo gukora akazi gakomeye mu bwugarizi akanatsinda igitego cy’ingenzi mu mukino.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino