Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20, izwi nka She-Amavubi U-20, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, irahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa 08:55 za mu gitondo, yerekeza muri Nigeria.
Aba bali bahagarariye u Rwanda bafite imbere yabo urugamba rukomeye rw’umukino wo kwishyura wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Pologne.
Iyi kipe igiye gufata urugendo rwerekeza i Lagos ijyanye n’itsinda rigari rigizwe n’abantu 31, barimo abakinnyi 20 n’abatoza ndetse n’abandi bayobozi. Iri tsinda riyobowe na Komiseri Ushinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Madame Nikita Gicanda.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :EXCLUSIVE -Ousmane Dembele na PSG bihariye ibihembo bya Ballon d’Or 2025
Biteganyijwe ko bagera i Lagos saa munani n’iminota 15 za Kigali (13h15 ku isaha yaho), bakazasubira mu modoka berekeza i Ibadan, ahaherereye sitade mpuzamahanga ya Lekan Salami umukino uzaberaho.
Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi aherutse guhurira kuri Pelé Stadium i Nyamirambo ku wa 21 Nzeri 2025, warangiye Falconets itsinze igitego 1 -0 aba bakobwa b’u Rwanda cyatsinzwe na Alaba Olabeyi ku munota wa 70′, nyuma yo guteresha umutwe umupira wari uvuye muri koruneri.
She-Amavubi U-20 itozwa na Cassa Mbungo André ,kuri uyu mukino yari yatangiranye abakinnyi barimo: Iramuzi Belise (umunyezamu), Niyubahwe Amina, Ndizeye Chance (kapiteni), Uwase Bonnette, Ihirwe Regine, Mutoni Jannette, Uwase Fatina, Gikundiro Scholastique, Ishimwe Darlene, Gisubizo Claudette na Mutuyimana Sandrine.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Nzeri 2025, uzaba ari wo wemeza ikipe ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho, izahita ibona itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Pologne mu 2026,u Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe.
Iyi kipe y’Igihugu iraherecyezwa n’abanyamakuru batatu ba Siporo mu Rwanda abo ni Rigoga Ruth wa RBA na Uwimana Clarisse wa B&B Fm, Na Mukeshimana Samirah wa Fine Fm.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .

Abakinnyi umutoza Cassa Mbungo Andre yajyanye muri Nigeria.
