Connect with us

Imikino

EXCLUSIVE -Ousmane Dembele na PSG bihariye ibihembo bya  Ballon d’Or 2025

Mu ijoro ryakeye, Paris Saint-Germain n’igihugu cy’u Bufaransa byaraye byanditse amateka mashya muri ruhago mpuzamahanga, ubwo rutahizamu Ousmane Dembélé yegukanaga Ballon d’Or ya 2025.

Ni ku nshuro ya mbere ayitwaye, ndetse abaye ufite inkomoko muri Afurika y’Uburengerazuba wa gatandatu uyegukanye.

Umusaruro wa Dembele mu buryo bw’imibare mu mwaka w’imikino ushize.

Dembélé, w’imyaka 28, yakoze ibidasanzwe mu mwaka ushize w’imikino: yatsinze ibitego 35 ndetse atanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 53 yakiniye PSG.

Ibi byose yabikoze mu gihe ikipe ye yegukanaga ibikombe bitatu bikomeye birimo UEFA Champions League, shampiyona y’u Bufaransa [Ligue 1], ndetse na Coupe de France.

Ese Luis Enrique yaba afite uruhare muri uyu musaruro w’agatangaza wa Dembele?

Uyu musore wari umaze imyaka ataragaragaza urwego yari yitezweho kuva yakwerekeza muri FC Barcelona mu 2017, yatsinze ibitego 30 nyuma yo kwimurirwa mu mwanya wa rutahizamu ariko usa n’ukinira ku ruhande cyane n’umutoza Luis Enrique guhera mu Ukuboza 2024. Mbere yaho, yari afite ibitego bitanu gusa muri shampiyona.

Ousmane Dembele

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Kacyiru El Hadji Diouf azereka abanyarwanda igikombe cya CAF Champions League,APR Fc izahatanira

Imbamutima za Dembele nyuma yo kweguka iki gihembo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo wabereye i Paris, Dembélé wari kumwe na nyina , yagize ati: “Ibi birenze inzozi zange. Gutwara Ballon d’Or ku nshuro ya mbere ni ikintu kidasanzwe, cyane cyane nkayihabwa na Ronaldinho, umugabo twakuze tureberaho. Ndashimira PSG yankuye muri FC Barcelona, n’ubuyobozi bwa Nasser Al-Khelaifi bwambereye nk’umuryango.”

Nubwo atari mu kibuga kubera imvune, Dembélé yari ahari mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, ubwo PSG yatsindwaga na Marseille 1-0 mu mukino wari warimuriwe kubera imvura.

Ousmane Dembele

PSG nk’ikipe nayo yongeye kwiharira ibi bihembo .

PSG yegukanye igihembo cy’ikipe y’umwaka, ndetse umutoza wayo Luis Enrique ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka nyuma yo kwegukana treble [Ibikombe bibiri byo mu gihugu na Champions League mu mwaka umwe].Enrique yabaye umuntu wa kabiri mu mateka wegukanye treble atoza amakipe abiri atandukanye nyuma ya Pep Guardiola.

Mu bandi bakinnyi ba PSG bagaragiye Dembélé mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Vitinha (wa 3), Achraf Hakimi (wa 6), Donnarumma (wa 9), na Nuno Mendes (wa 10).

Abandi bigaragaje:

  • Lamine Yamal wa FC Barcelona w’imyaka 18, wabaye uwa kabiri, yegukanye Kopa Trophy ku nshuro ya kabiri yikurikiranya—iki gihembo gihabwa umukinnyi muto wahize abandi.

Lamine Yamal

  • Mohamed Salah wa Liverpool yabaye uwa kane, naho Cole Palmer wa Chelsea n’u Bwongereza aba uwa munani.

 

  • Viktor Gyökeres wa Arsenal yatsindiye Gerd Muller Trophy nyuma yo gutsinda ibitego 63 mu mwaka w’imikino—54 muri Sporting Lisbon na 9 mu ikipe y’igihugu ya Sweden.

Viktor Gyokeres

Donnarumma yegukanye Yashin Trophy

Umunyezamu w’Ubutaliyani Gianluigi Donnarumma, wahoze akinira PSG, yatsindiye igihembo cya Yashin gihabwa umunyezamu mwiza.

The Drum twakwibutsa ko uyu muzamu magingo asigaye akinira Manchester City nyuma yo kugurwa miliyoni £26.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino