Connect with us

Imikino

Haaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi

FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu  ukinira Manchester City, Erling Haaland ; reka twinjirane mu bibyutse byandikwa mu bitangazamakuru by’imikino byo ku mugabane w’I Burayi muri iki gitondo .

Nk’uko bitangazwa na El Nacional, Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yamaze kugira Haaland nk’umushinga udashobora gusubikwa. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukomoka muri Noruveje, Laporta amufata nk’igice cy’ingenzi mu kuzahura ikipe ye.

Nubwo bigaragara nk’igitutu kuri Barca kubera ikibazo cy’amikoro, amakuru avuga ko uyu muyobozi afite icyizere gikomeye ko Haaland azerekeza muri La Liga mu minsi iri imbere.

Icyakora, mu gihe Barcelona iri mu rugamba rwo gushaka Haaland, Liverpool nayo iri mu rindi hurizo ryo gushaka umusimbura w aba myugariro bayo bigaragara ko umunsi havunitsemo umwe hazavuka ikibazo gikomeye.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Kuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?

Marc Guehi, myugariro wa Crystal Palace w’imyaka 25, ari mu nzozi za Liverpool. Ariko Manchester City, ishobora kumutwarira ubuntu mu mpeshyi itaha ubwo amasezerano ye azaba arangiye kuko nayo yamaze kwinjira mu rugamba rwo kumusinyisha, nk’uko Mirror ibitangaza.

Naho ku ruhande rwa Everton, ikipe y’i Liverpool yashimangiye ko itazemera ko  myugariro wayo Jarrad Branthwaite ko agenda mbere ya 2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ngo afatwa nk’igice cy’ingenzi mu mishinga y’igihe kirekire y’iyi kipe, nk’uko byemezwa na Talksport.

Mu bindi byavuzwe kuri iri soko, Brentford yagaragaje inyota yo kugura umunya-Allemagne ukiri muto, Almugera Kabar, w’imyaka 19 ukinira Borussia Dortmund, nk’uko Bild ibitangaza.

Ku rundi ruhande, amakipe akomeye nka Arsenal, Chelsea, Manchester United, FC Barcelona ndetse na Real Madrid, yose amaze igihe akurikirana Jorthy Mokio, umukinnyi wo hagati w’imyaka 17 ukinira Ajax, ufite inkomoko mu Bubiligi.

Adam Wharton, umukinnyi wo hagati mu kibuga w’imyaka 21 ukinira Crystal Palace na ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, arifuza kwerekeza muri Liverpool, nubwo na Real Madrid, Chelsea na Manchester United zimwifuza. Amakuru dukesha Fichajes aravuga ko we ubwe yifuza gukinira Liverpool.

Ku ruhande rwa Benfica, uguhangana  hagati y’abiyamamariza kuyobora iyo kipe gukomeje gufata indi ntera. Cristovao Carvalho, umwe mu biyamamaza, yatangaje ko naramuka atowe azirukana umutoza Bruno Lage maze akazana Jurgen Klopp wahoze atoza Liverpool. Undi mukandida, Joao Noronha Lopes, we arifuza gusubiza Ruben Amorim, umutoza wa Manchester United, muri Benfica aho yigeze kumara imyaka icyenda nk’umukinnyi.

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .

Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro  .

Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38   Kunganya 5.60     Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .

Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.

Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.

Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.

Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.

Tega nonaha!

REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE

INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Imikino