Connect with us

Featured

Messi yongeye kwitwara neza, Abanya-Argentina bamusezeraho

Lionel Messi yafashije ikipe y’Igihugu cye cya Argentina gutsinda umukino bari bakiriye Venezuela, Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ni umukino warangiye ari Ibitego 3 bya Argentina ku busa bwa Venezuela.

Messi muri uwo mukino yatsinzemo Ibitego 2 wenyine ku munota wa 39′ mu gice cya mbere na 80′ mu gice cya kabiri cy’Umukino. Ikindi gitego cyatsinzwe na Lautaro ku munota wa 76′.

Lionel Messi yasezeweho n’abakunzi ba Argentina muri uwo mukino benshi babona ko yaba ari umukino wa nyuma kuri we ari imbere mu gihugu imbere y’Abanya-Argentina mu mikino yemewe n’impuzamashirahamwey’umupiraw’amaguru ku Isi FIFA.

Dore impamvu benshi bashingiraho bemeza ko ibyo byaba ari impamo:

1. Messi ufite imyaka 38 y’amavuko n’ubwo atari yatangaza ko yasezeye ku mugaragaro, Mu minsi ishize aherutse gutangaza ko ari kwegera impera za Career ye ya ruhago bityo buri mukino akinnye agomba kuwishimira kuko ushobora kuba uri mu mikino ye ya nyuma akinira igihugu cye.

2. Umukino bakinnye na Venezuela, Abakanzi ba Argentina  na Messi, Bari bazanye amafoto bafata akanya bara musezera bitandukanye no mu mikino yindi isanzwe kuko hano na Messi yafashe akanya amanika ikiganza abasezera n’amarangamutima mu maso ye yarimo ikiniga cy’amarira.

3. Umukino wa nyuma wa Argentina wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Argentina izaba yagiye gusura Ecuador, Kubera amagambo Messi aheruka gutangaza ko imikino myinshi kuri we ariyo amaze gukina hasigaye mike. Messi uwo mukino ntawo azakina nk’uko byatangajwe ngo bashaka kumuruhutsa birinda imvune kandi igikombe cy’Isi nyirizina kizaba 2026 kandi azaba afite imyaka 39, Igikombe cy’Isi kandi kiba nyuma y’Imyaka 4, Messi amahirwe menshi azaba yarasezeye mu mupira w’amaguru.

4. Messi amaze imyaka 20 akinira ikipe y’Igihugu cye cya Argentina , Niwe mukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi kuko ubu afite ibitego 112 mu mikino 194 amaze gukinira Argentina.

Messi kandi yanahesheje Argentina igikombe cy’Isi cya 2022, Amaze no kuyihesha Copa America 2 (Igikombe cya Amerika y’Epfo).

Ibi byose bituma Messi nk’Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu cya Argentina nta gikombe gikomeye ba bataratwaranye, Bityo kubera imyaka 38 afite kugeza ubu, Ari mu mpera za Career ye ya ruhago, Amaze gukoramo amateka menshi bizagora benshi kuyakuraho yose.

Indi mikino uko yagenze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 muri Amerika y’Epfo;

FT: Brazil 3-0 Chile

Brazil yatsindiwe na Estēvão wa Chelsea ku munota wa 38′, Watsindaga igitego cye cya mbere mu ikipe y’Igihugu cya Brazil.

Ibindi bitego byatsinzwe na Paqueta ku munota wa 76′ na Guimaraes k’umunota wa 76.

Paraguay yanganyije ubusa ku busa na Ecuador, Uruguay itsinda ibitego 3 ku busa bwa Peru, Mu gihe James Rodriguez yafashije Colombia gutsinda ibitego 3 ku busa Bolovia.

Abakunzi ba Messi bari bazanye amafoto ye ku kibuga bamusezeraho.

Messi nawe yafashe akanya arabasezera.

Zari inzozi za Franco Mastantuono wa Real Madrid gukina umukino we wa mbere muri Argentina akinana na Messi watangiye gukina Argentina 2005 uwo mwana ataravuka.

Messi yishimira ibitego 2 yatsinze Venezuela mu mukino we wa nyuma akinira Argentina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kuko umukino wa Ecuador ntawo azakina mu rwego rwo kumuruhutsa.

Estevão wa Chelsea yatsinze igitego cye cya mbere muri Brazil ya Robertihno watoje Rayon Sports.

Urutonde uko rumeze rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Muri Amerika y’Epfo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured