Connect with us

Amakuru

Mitima Isaac wahoze muri Rayon Sports yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda

Myugariro mpuzahanga w’Umunyarwanda, Mitima Isaac wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, Agiye kongera gukina shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kuyivamo mu mwaka w’Imikino wa 2022-2023.

Nk’Uko tubikesha umunyamakuru w’Imikino wa Isango Star Ishimwe Olivier uzwi nka Demba Ba, Niwe watangaje iyi nkuru bwa mbere ko Mitima Isaac yamaze kumvikana n’Ikipe ya As Kigali.

Mitima Isaac yumvikanye na As Kigali kubakinira umwaka 1 w’Imikino tugiye gutangira wa 2025-2026, Uyu mukinnyi yahise anatangira gukora imyitozo muri iyo kipe.

Tubibutseko Mitima Isaac, yakininiye amakipe nka Rayon Sports, n’Ikipe ya Intare Football Club, yakiniye kandi na Sofapaka yo muri Kenya, Akinira na Al Zulfi yo muri Saudi Arabia hamwe na Shabab Baalbeck.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru