Connect with us

Amakuru

Kimenyi Yves yasezeye ruhago nyuma y’imyaka 3 adakina

Umunyezamu w’Umunyarwanda, wahoze akina ruhago mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, Kimenyi Yves yasezeye gukina umupira w’amaguru ku myaka 33 y’amavuko.

Kimenyi Yves abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yasezeye gukina umupira w’amaguru ariko avuga ko agiye gukomeza gufasha abana bakiri bato mu rwego rwo gufasha impano zabo ngo bazagere ku nzozi zabo.

Kimenyi yazamukiye mu makipe y’abato nka Isonga FA na APR Fc Academy, Yaje gukinira amakipe makuru nka APR Fc, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali, n’Ikipe y’Igihugu y’U Rwanda Amavubi.

Kimenyi Yves kandi yashimye abakinnyi bose bakinanye, Amakipe yose yakiniye, ndetse n’abatoza bose bamutoje.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru