Connect with us

Amakuru

Bruno Ferry yavuze kuri Ndikumana Asman nyuma yo kunyagirwa na Al Hilal

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko ibibazo bivugwa mu ikipe ye birimo guhagarika bamwe mu bakinnyi bidakwiye gushyirwa ku karubanda, ashimangira ko bizakemurirwa imbere mu ikipe.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino Rayon Sports yanyagiwemo na Al Hilal SC ibitego 4-0, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’uyu mukino, Bruno Ferry yemeye ko hari amakosa menshi ari kugaragara mu ikipe ye, asaba ko akosorwa vuba kugira ngo Rayon Sports ibashe kwitwara neza mu mikino iteganyijwe mu cyumweru gikurikiyeho.

Yagaragaje ko gukina n’ikipe ikomeye nka Al Hilal SC hanyuzwamo amakosa menshi ari ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

Ati “Gukora amakosa ku ikipe ikomeye nk’iyi twakinnye bishobora kudukomerana mu mikino iri imbere. Dufite ibibazo birimo udukosa duto no kwihera impano abo duhanganye, kandi ibyo ni byo bigomba gukosorwa byihuse. Nubwo ibibazo bisa n’ibike, hari byinshi byo gukora, kandi tugiye guha agaciro ibintu mu buryo tutari dusanzwe tubikoramo.”

Mu byo yagarutseho, Bruno Ferry yavuze ko hari ikibazo kigaragara mu myanya y’ubusatirizi, aho mu mukino wose Rayon Sports yateye mu izamu inshuro imwe gusa. Ibi byatumye benshi bibaza impamvu bamwe mu basatirizi b’iyi kipe batabonye umwanya wo gukina.

INDI NKURU WASOMA:Al Hilal SC yanyagiye mu buryo bukomeye Rayon Sports

Mu bakinnyi batakinnye harimo Ndikumana Asman, wahagaritswe nyuma yo gusuzugura umutoza mu mukino wa FERWAFA Super Cup batsinzwemo na APR FC ibitego 4-1, ndetse na Habimana Yves na Fall Ngage. Hari kandi amakuru avuga ko Bigirimana Abedi ukina hagati mu kibuga ashobora gutandukana n’iyi kipe.

Gusa Bruno Ferry yanze kugira byinshi abitangazaho, avuga ko ibyo ari ibibazo by’imbere mu ikipe. Yagize ati “Hari abakinnyi batagaragaye kubera impamvu z’umupira w’amaguru n’iz’ubuyobozi, ariko byose bigomba gukemurirwa imbere mu ikipe, si ibyo gushyira hanze.”

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yanatandukanye na Kapiteni wayo Serumogo Ali, ashinjwa umusaruro mubi.

Ubu iyi kipe iri kwitegura umukino wa Mukura VS uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru