Connect with us

Amakuru

Ndikumana Asman yahagaritswe icyumweru

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yahagaritswe by’agateganyo n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Bruno Ferry, mu cyumweru kimwe, nyuma y’uko habayeho kutumvikana hagati yabo ku buryo umukinnyi agomba gukoreshwa mu kibuga.

Iki cyemezo cyafashwe n’umutoza Bruno Ferry nyuma yo kubona ko uyu mukinnyi atubahiriza amabwiriza ahabwa n’abatoza, cyane cyane ajyanye n’umwanya yagombaga gukinamo.

Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko ibi bibazo byatangiye kugaragara ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC wabaye ku wa Gatandatu ushize, umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ikanegukana Igikombe cya Super Cup.

Muri uwo mukino, bivugwa ko Ndikumana Asman yari yagenewe gukina nk’umutahizamu wo hagati (typical striker), umwanya asanzwe amenyereweho.

INDI NKURU WASOMA :APR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports

Gusa ngo mbere y’uko umukino utangira, yasabye guhindurirwa umwanya akajya anyura ku ruhande, umutoza arabimwemerera. Icyakora, hagati mu mukino, Asman yongeye gusaba gusubizwa hagati nk’umutahizamu, nabwo umutoza arabyemera agamije gutuma umukinnyi yumva neza ibyo asabwa.

Nyuma y’aho, amakuru avuga ko uyu mukinnyi yongeye gusaba kongera guhindurirwa umwanya, ibintu byafashwe nk’ukutubahiriza amabwiriza no kudafata imyanzuro y’umutoza nk’iy’ingenzi.

Ibi ni byo byatumye Bruno Ferry atanyurwa n’imyitwarire ya Ndikumana Asman, afata icyemezo cyo kumuhagarika mu myitozo no mu mikino y’icyumweru kimwe.

Bruno avuga ko iki gihano kigamije guha isomo umukinnyi no gushyira umurongo mu ikipe, by’umwihariko mu gihe Rayon Sports iri mu rugamba rwo kongera kwiyubaka no guhatanira ibikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Biritezwe ko nyuma y’iki cyumweru, hazabaho ibiganiro bigamije kongera guhuza impande zombi no kureba niba Asman yakongera kugaruka mu ikipe mu mwuka mwiza.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru