Connect with us

Amakuru

AFCON 2025: umutoza wa Mali yishimiye ubutwari bw’abakinnyi be nubwo basezerewe

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mali, Umubiligi Tom Saintfiet, yatangaje ko yishimiye cyane abakinnyi be n’ubwitange bagaragaje, nubwo basezerewe mu gikombe cy’Afurika cya 2025 (AFCON 2025) nyuma yo gutsindwa na Sénégal igitego 1-0 mu mukino wa ¼ wabereye kuri Stade ya Tangier, ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama.

Nyuma y’umukino, Saintfiet yabanje gushimira Sénégal ku buryo yitwaye n’uko yageze muri ½ cy’irangiza, anasobanura amagambo yari yavuzwe mbere y’umukino yari yafashwe nabi n’itangazamakuru.

Yavuze ko atigeze asuzugura Sénégal, ahubwo yashakaga kugaragaza ko Mali yahuriye mu itsinda n’amakipe akomeye nka Maroc na Tunisie.

Yagize ati: “Nashimiye Sénégal. Ibyavuzwe nanjye bias nkaho byumviswe nabi. Navuze ko amakipe Mali yakinnye nayo mu matsinda yari akomeye kurusha ayo Sénégal yakinnye nayo, ariko sinigeze mvuga ko akomeye kurusha Sénégal ubwayo. Sénégal ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, kandi twabibonye uyu munsi.”

Ku bijyanye n’umukino, Saintfiet yemeye ko Sénégal yatangiye neza, ariko anagaragaza ko igitego batsinzwe cyaturutse ku makosa ya ku giti cy’umukinnyi, umunyezamu Djigui Diarra, wari waritwaye neza mu mukino wose. Iliman Ndiaye yahise abyaza umusaruro ayo makosa ku munota wa 27.

Ibibazo bya Mali byarushijeho kwiyongera mbere gato y’ikiruhuko, ubwo kapiteni Yves Bissouma yavanwaga mu kibuga ku ikarita ya kabiri y’umuhondo. Saintfiet yemeye ko umusifuzi yafashe icyemezo gikwiye, nubwo byashyize ikipe mu mwanya mubi.

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Mu gice cya kabiri, nubwo bakinaga ari 10, Mali yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko ubwirinzi bukomeye bwa Sénégal n’imiyoborere myiza y’umukino byabaye imbogamizi ikomeye.

Saintfiet yasoje agira ati: “Ntabwo nishimiye gutsindwa, ariko ndishimira cyane abakinnyi banjye. Barwanye kugera ku munota wa nyuma. Ni intwari zanjye.”

Sénégal izahura n’uzava mu mukino ugomba guhuza Misiri na Côte d’Ivoire, bashakire itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru