Connect with us

Imikino

RPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, Police FC yanganyije na Al Merrikh igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa shampiyona w’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye mu mvura nyinshi.

Police FC yatangiye umukino neza cyane, ishyira igitutu mu mukino kuva mu minota ya mbere. Byanatanze umusaruro kare, ubwo rutahizamu Alijah Ani yatsindaga igitego ku munota wa 2 w’umukino, nyuma yo guhabwa umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Iki gitego cyahise gituma Police FC iyobora umukino 1-0 kugeza igice cya mbere kirangiye, mu gihe Al Merrikh yagowe no kubona uko yishyura.

Mu gice cya kabiri, Al Merrikh yagarutse mu mukino ifite imbaraga nshya, ikina ishaka igitego cyo kwishyura. Ibyo byaje kuyigeraho ku munota wa 53, ubwo Chisala Obino yateraga ishoti rikomeye ryitsinzwe n’umunyezamu Onesime Rukundo, bituma umukino uba 1-1.

Nyuma y’icyo gitego, amakipe yombi yakomeje gusatirana, ariko amahirwe yabonye ntiyabyazwa umusaruro.

Uko kunganya byatumye Police FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, mu gihe Al Merrikh igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, angana na APR FC.

Mbere y’uyu mukino, kuri iyi stade , Al Hilal SC yari yabanje gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0. Kindness Cole yafunguye amazamu ku munota wa 17, mbere y’uko Emmanuel Flomo atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68, ahita ayihesha intsinzi.

Iyi ntsinzi yatumye Al Hilal izamuka ku mwanya wa kane n’amanota 26. Flomo ubu ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona n’ibitego icyenda.

Shampiyona irakomeza ku wa Gatanu, aho AS Muhanga izakira Gicumbi FC kuri Stade ya Muhanga, mu gihe AS Kigali izakina na Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino